skol
fortebet

Kenya: Abaturage bakomerekeye mu mubyigano wabereye ahatangirwaga ibyokurya by’abatishoboye

Yanditswe: Saturday 11, Apr 2020

Sponsored Ad

Abantu benshi bo mu gace kitwa Kibra mu mujyi wa Nairobi bakomerekeye mu mubyigano ukomeye watewe n’ubwinshi bw’abantu bari baje gufata inkunga y’ibyokurya byagenewe abatishoboye kubera Coronavirus.

Sponsored Ad

Kimwe no mu Rwanda,igihugu cya Kenya nacyo kiri mu bihe bidasanzwe kubera icyorezo cya Coronavirus aho abantu bose basabwe kuguma mu rugo kugira ngo birinde ikwirakwira ryacyo.

Kubera umubyigano w’abantu bari baje gufata iyi nkunga,byatumye polisi y’igihugu itera ibyuka biryana mu maso,abaturage bamwe bakwira imishwaro ari naho bamwe bituye hasi bagenzi babo barabakandagira bibaviramo gukomereka.

Umwanzuro wo gutera ibyo byuka waturutse kuri bamwe mu bantu bashakaga kwinjira mu biro by’akarere ka Kibira ku ngufu ngo bahabwe ibyokurya.

Ingamba zo kuguma mu rugo zagoye cyane bamwe mu baturage muri Kenya bari babeshejweho no guca inshuro bituma bamwe bananirwa gutunga imiryango yabo.

Abaturage ba ntahonikora batashoboye kwibikira amafaranga ubu bamerewe nabi muri iki gihugu ndetse ikinyamakuru Nairobi News dukesha iyi nkuru cyavuze ko bari kwiganyira bibaza uko bari buramuke.

Umwe mu baturage wari waje gufata ibyokurya yagize ati “Abagore n’abana bakomeretse cyane.Twese twari twaje gushaka ibyokurya kuko twishwe n’inzara.”

Abaturage ba Kenya bahururiye ku karere bazi ko ibyokurya byatanzwe na Raila Odinga gusa bahageze babwirwa ko byatanzwe n’umugiraneza ndetse ngo yatanze amakarita ku miryango yagombaga guhabwa ibyokurya ariyo mpamvu bamwe bashatse kwinjira ku mbaraga baterwa ibyuka biryani mu maso abandi bakubitwa za ndembo n’abapolisi biteze umubyigano wakomerekeyemo benshi.

Mu muryango wa Afurika y’i Burasirazuba, Kenya niyo ifite abanduye Coronavirus benshi bagera kuri 191, barindwi bamaze gupfa naho 22 barakize, u Rwanda rufite abanduye 120, barindwi bamaze gukira, Uganda ifite abarwayi 53, u Burundi batanu, Tanzania ifite 32 batatu bamaze gupfa, naho Sudani y’Epfo yo ifite abarwayi bane.

Mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatandatu tariki ya 11 Mata 2020, imibare y’ubwandu bushya n’abahitanywe n’iki cyorezo yakomeje kuzamuka hirya no hino ku Isi kuko abamaze kwandura ari 1,700,007,abamaze gupfa ni 102,751 naho abamaze gukira ni 376,529.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa