Kigali

Papa Benedict XVI yanenze mugenzi we Papa Francis wamusimbuye kubera icyemezo aherutse gufata

Amakuru   Yanditswe na: Dusingizimana Remy 13 January 2020 Yasuwe: 2852

Papa Benedict XVI wacyuye igihe yatangaje ko adashyigikiye ibyo koroshya amategeko abuza abihaye Imana gushyingirwa, birimo iby’uwamusimbuye uheruka kwemerera abagabo bafite abagore kuba abapadiri.



Ibi Papa Benedict yabyanditse mu gitabo yafatanyije na Karidinali Robert Sarah.

Byabaye nko gusubiza ku mwanzuro wo kwemerera abagabo bafite abagore kuba abapadiri mu gace ka Amazon muri Amerika y’Epfo.

Papa Benedict weguye ku mirimo mu 2013, yavuze ko atakomeza guceceka kuri iki kibazo.

Mu gitabo cye, yavuze ko kudashyingirwa ari igikorwa kimaze imyaka amagana muri Kiriziya, gifite "igisobanuro gikomeye" kuko gituma abihaye Imana bibanda gusa ku kazi kabo.

Uyu mukambwe ubu w’imyaka 92 yanditse ko "bigaragara ko bidashoboka gukora imihamagaro yombi (ubusaseridoti no gushyingirwa) icya rimwe".

Ni imbonekarimwe kuri Papa Benedict, wabaye umupapa wa mbere weguye ku mirimo kuva mu myaka 600 ishize, kugira icyo avuga ku mategeko ya kiriziya kuva yeguye.

Vatican ntacyo iratangaza ku byavuzwe muri iki gitabo kiza kumurikwa kuri uyu wa mbere.

Abakurikiranira hafi iby’i Vatican bavuze ko batangajwe n’ibyo Benedict yatangaje kuko binyuranyije n’amabwiriza asanzweho.

Umuhanga muri Tewolojiya Massimo Faggioli yanditse kuri Twitter ko ibyo Benedict XVI yakoze ari ukunyuranya n’ibyo yemeye.

Ibi bigendanye no kuba Bwana Benedict igihe yeguraga ku mirimo yarasezeranye "kuguma kure y’akarubanda", avuga ko yari afite ibibazo by’ubuzima.

Gusa nyuma yagiye yongera kugaragara mu nyandiko, ibitabo ndetse n’ibiganiro n’abanyamakuru.

Hari abandi bagaragaje ko bashyigikiye ibivugwa na Benedict XVI.

Inkuru ya BBC

Author : Dusingizimana Remy

Ibitecyerezo

  • Log in

    Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa


  • chat_bubble mugabo

    Ariko abapadiri ni abantu nk’abandi kandi nta kintu na kimwe dusanga muli bibiliya kibabuza kurongora.
    Petero bavuga ko ariwe papa wa mbere,bible ivuga ko yari afite umugore.Rwose byaba byiza amadini agendeye kuli bibiliya aho kugendera ku nyigisho zayo bwite,rimwe na rimwe zitandukanye n’ibyo bible ivuga.Kutarongora,bituma abapadiri benshi bajya mu busambanyi kandi ari icyaha.Tekereza gukiza abantu ibyaha kandi nawe ubikora.Ntabwo byashoboka.

    2 weeks ago

Inzindi nkuru

Amerika igiye gufatira ibyemezo abagore batwite bajyaga kuhabyarira...

Abagore batwite bo hirya no hino ku isi bakundaga kwerekeza mu gihugu cya...
23 January 2020 Yasuwe: 2510 0

Inzige nyinshi zirunze ku ndege ya Ethiopian Airlines abapilote barahuma...

Inzige [locust] nyinshi cyane zateye mu gihugu cya Ethiopia zatumye indege...
14 January 2020 Yasuwe: 5040 0

Papa Benedict XVI yanenze mugenzi we Papa Francis wamusimbuye kubera...

Papa Benedict XVI wacyuye igihe yatangaje ko adashyigikiye ibyo koroshya...
13 January 2020 Yasuwe: 2852 1

Abanya Nigeria bibasiye Perezida wabo Buhari wamereye umukobwa we gukoresha...

Benshi mu baturage bo muri Nigeria banenze perezida wabo Muhammadu Buhari...
13 January 2020 Yasuwe: 3735 0

Iran yashyize yemera ko yarashe itabishaka indege ya Ukraine yaguyemo...

Igisirikare cya Irani cyemeje ko cyarashe "kitabishaka" ya ndege ya Ukraine...
11 January 2020 Yasuwe: 2480 0

Iran yavuze ko itarashe indege itwara abagenzi ya Ukraine

Abayobozi bo mu burengerazuba bw’isi baravuga ko hari ibimenyetso bigaragaza...
10 January 2020 Yasuwe: 1436 0