skol
fortebet

Ubuzima bwa Mushiki wa Perezida Museveni buri hagati y’ umupfu n’ umupfumu

Yanditswe: Saturday 10, Dec 2016

Sponsored Ad

Mushiki wa Perezida Yoweri Museveni wa Uganda, yakoze impanuka ikomeye arakomereka ajya koma, naho uwo bari kumwe ahasiga ubuzima.
Dr Violet Kajubiri (Mushiki wa Museveni) akaba yari kumwe n’ Umuyobozi mukuru w’ umujyi wa Kampala ushinzwe igenamigami George Agaba wahise yitaba Imana, muri iyi mpanuka.
Iyi modoka barimo yavaga ahitwa Mbarara yerekeza Isingiro.
Umuvugizi wa Polisi muri aka gace yavuze ko iyi modoka ifite pulake UG 0672B, yabaye ubwo umushoferi wayo yataga umuhanda ubwo (...)

Sponsored Ad

Mushiki wa Perezida Yoweri Museveni wa Uganda, yakoze impanuka ikomeye arakomereka ajya koma, naho uwo bari kumwe ahasiga ubuzima.

Dr Violet Kajubiri (Mushiki wa Museveni) akaba yari kumwe n’ Umuyobozi mukuru w’ umujyi wa Kampala ushinzwe igenamigami George Agaba wahise yitaba Imana, muri iyi mpanuka.

Iyi modoka barimo yavaga ahitwa Mbarara yerekeza Isingiro.

Umuvugizi wa Polisi muri aka gace yavuze ko iyi modoka ifite pulake UG 0672B, yabaye ubwo umushoferi wayo yataga umuhanda ubwo yakatiraga umunyonzi.

Ibin Ssenkumbi yagize ati “Uwo bari kumwe Agaba George Ninsima yahize apfa ubwo yagezwaga ku bitaro bya Mbarara, Dr Kajubiri we yavunitse ukuguru, umushoferi witwa Joseph Kyaligonza ntabwo na we ameze neza naho umurinzi wabo yakomeretse mu buryo budakomeye.”

Ikinyamakuru The Chimp repots kivuga ko Kugeza ubu polisi yatangiye iperereza kuri iyi mpanuka.

Perezida Museveni afite abavandimwe be batatu, aribo Miriam Karugaba, Salim Saleh na Dr. Violet Kajubiri.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa