skol
Kigali
startimes

Umunyafurika wari ukuze kurusha abandi ku isi warokotse ibyago byo mu kinyejana cya 20 yapfuye

Amakuru   Yanditswe na: Dusingizimana Remy 23 August 2020 Yasuwe: 1364

Umunya-Afurika y’epfo byibazwa ko ari we mugabo wari ushaje kurusha abandi bose ku isi, yapfuye afite imyaka 116.


Ibyangombwa biranga Fredie Blom bigaragaza ko yavukiye mu ntara ya Eastern Cape mu kwezi kwa gatanu mu mwaka wa 1904, nubwo umuhigo we utigeze ugenzurwa n’igitabo cy’udushya ku isi cya Guinness World Records.

Ubwo yari akiri umusore w’ingimbi, umuryango we wose wishwe n’icyorezo cy’ibicurane byiswe ’Spanish flu’ cyo mu mwaka wa 1918, cyahitanye abagera kuri miliyoni 50 ku isi.

Yarakomeje arokoka intambara ebyiri z’isi ndetse na politiki n’ubwicanyi bishingiye ku ivanguramoko n’iheza ku batari abazungu, bizwi nka ’apartheid’.

Mu mwaka wa 2018, Bwana Blom yabwiye BBC ko nta banga na rimwe yakoresheje ngo arambe.

Yagize ati: "Hari ikintu kimwe gusa - ni umugabo uba aha hejuru [Imana]. Afite ububasha bwose. Jye nta na kimwe mfite. Nshobora gutembagara igihe icyo ari cyo cyose ariko aramfashe".

Bwana Blom yamaze igihe kinini cy’ubuzima bwe akora akazi k’imirimo y’amaboko irimo no gutwara imizigo - bwa mbere agakorera mu mirima, nyuma agakorera mu bwubatsi - aza kugahagarika gusa ageze mu kigero cy’imyaka ya za 80.

Nubwo mu myaka myinshi ishize yaretse kunywa inzoga, itabi ryo yakomeje kuritumura.

Ariko, amakuru avuga ko ingamba za ’guma mu rugo’ kubera icyorezo cya coronavirus zashyizweho na leta y’Afurika y’epfo, zatumye adashobora kugura itabi ngo atekere isigareti ye ku isabukuru ye y’imyaka 116 y’amavuko.

Umuryango wa Bwana Blom wavuze ko yapfuye urupfu rusanzwe ejo ku wa gatandatu, mu mujyi wa Cape Town.

Andre Naidoo, umuvugizi w’umuryango we, yabwiye ibiro ntaramakuru AFP ati:

"Mu byumweru bibiri bishize, sogokuru yari acyasa inkwi. Yari umugabo ukomeye, wumva ko ashoboye.

Yongeyeho ariko ko mu gihe cy’iminsi, Bwana Blom yananutse "ava ku mugabo munini aba umugabo muto".

Bwana Naidoo yavuze ko umuryango we utibaza ko urupfu rwe rwaba hari aho ruhuriye na Covid-19.

BBC

Author : Dusingizimana Remy

Dusingizimana Remy is a journalist for Umuryango.rw. He studied at the University of Rwanda.He holds a Bachelor’s degree in Journalism and Communication. He started his career in writing about sports in 2015.Follow him on Twitter and Instagram @REMY SAGAN

Ibitecyerezo

  • Who are you?

    Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa


Inzindi nkuru

Poland: Abashyigikiye gukuramo inda bafunze imihanda bamagana icyemezo...

Abantu babarirwa mu bihumbi bafunze imihanda mu bice bitandukanye bya...
27 October 2020 Yasuwe: 477 0

Uruhinja rwabonetse ku kibuga cy’indege bituma abashinzwe umutekano basuzuma...

Leta ya Australia ivuga ko irimo gusaba ibisobanuro leta ya Qatar ku makuru...
26 October 2020 Yasuwe: 2670 0

Umukunzi wa Jamal Khashoggi yareze igikomangoma cya Saudi Arabia

Umukunzi w’umunyamakuru wo muri Arabie saoudite Jamal Khashoggi yatanze...
21 October 2020 Yasuwe: 657 0

Inkangu yarengeye ikigo cya gisirikare muri Vietnam benshi bahasiga...

Muri Vietnam harimo gushakishwa abasirikare 11 bari mu bari mu kigo cyabo...
19 October 2020 Yasuwe: 1486 0

Melania Trump yavuze ko umuhungu wabo Barron yari afite Coronavirus

Barron, umuhungu w’imyaka 14 wa Perezida Donald Trump w’Amerika, yanduye...
15 October 2020 Yasuwe: 1241 0

Umupfumu yafashe ku ngufu umwana w’imyaka 14 yari agiye kuvura akubitwa...

Umupfumu witwa P Shivaprasad wari umaze amezi 3 afata ku ngufu umwana...
14 October 2020 Yasuwe: 4087 0