skol
fortebet

Umukecuru w’imyaka 108 warokotse intambara z’isi 2 yishwe na Coronavirus

Yanditswe: Sunday 29, Mar 2020

Sponsored Ad

Umukecuru witwa Hilda Churchill w’imyaka 108 ukomoka mu Bwongereza yabaye umuntu ukuze kurusha abandi uhitanywe na Coronavirus nyuma yo kurokoka intambara ya mbere y’isi yose n’iya kabiri ndetse yanarokotse icyorezo gikomeye cy’ibicurane byo muri Espagne nacyo cyayogoje isi.

Sponsored Ad

Uyu mukecuru wari mu bwihisho bwa Coronavirus iwe mu rugo ahitwa Salford, mu mujyi wa Manchester,yishwe n’iki cyorezo nyuma y’umunsi umwe gusa asuzumwe bagasanga acyanduye.

Uyu mukecuru yari amaze icyumweru cyose adasohoka iwe ariko kuwa Gatanu baramusuzumye bamusangana Covid 19 nyuma yo kugaragaza ibimenyetso.

Umuryango we wari wizeye ko uyu mukecuru aza gukira bakazafatanya kwizihiza isabukuru ye y’imyaka 109 kuwa 05 Mata 2020 ariko byarangiye Coronavirus imwivuganye.

Umwuzukuru wa Churchill witwa Anthony w’imyaka 49 yavuze ko yashenguwe bikomeye n’urupfu ra nyirakuru kuko ngo yateguraga uburyo bwo kuzamutungura ku isabukuru ye.

Uyu mugabo yavuze ko yakundaga nyirakuru cyane kuko we na mushiki we yabareze nka mama wabo umubyara .

Uyu mukecuru ngo ntiyaranzwe no kunywa itabi cyangwa inzoga mu buzima bwe bwose ariyo mpamvu yari arambye ku isi gusa Coronavirus ntiyamworoheye.



Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa