skol
fortebet

Burundi: Umusenateri yatawe muri yombi azira gushaka kwicisha agafuni umugore we n’umugabo wabasuye

Yanditswe: Sunday 08, Dec 2019

Sponsored Ad

Abantu barenga icumi mu Burundi bakomerekejwe n’umusenateri wari wataye umutwe nyuma yo gushaka kugerageza kwica umugore we n’umushyitsi w’umugabo yasanze mu rugo rwe ruri muri karitsiye ya Gatunguru iherereye muri komini Ntahangwa muri zone Kinama.

Sponsored Ad

Ijwi ry’Amerika ryatangaje ko Abarundi babonye uko byagenze,bemeje ko uyu musenateri witwa Gédéon Gahungu yatashye iwe asanga umugore we yicaranye n’umushyitsi w’umugabo mu nzu, ahita afata agafuni kari mu mu modoka ye arakabahondaguza.
.
Hon.Gahungu amaze kubona ko akoze ibara yahise yatsa imodoka arahunga agenda agonga abo bahuye n’icyo ahuye nacyo cyose,aza guhagarara ari uko imodoka ye iguye mu muferege.
.
Umuvigizi wa Minisiteri y’umutekano no kurinda ibiza mu Burundi, Pierre Nkurikiye, yemeje aya makuru, avuga ko mu bakomeretse babiri barembye.

Yagize ati “ Habaye amahano adasanzwe mu mugi wa Bujumbura,yakomerekeje abantu bagera ku icumi barimo 2 barembye.Bose bahise bajyanwa kwa muganga.Uko byagenze, mu ma saa tatu n’iminota 40 z’igitondo,Umusenateri witwa Gedeon Gahungu yakubise umugore we n’umushyitsi wari wabasuye agafuni mu mutwe.Kubera ko afite abana bakuru,bahise bavuza induru bahita bajya gutabara abakubiswe agafuni.Abonye abana be baje gutabara bari kuvuza induru yahise afata imodoka ye arahunga,agenda afite umuvuduko mwinshi.

Ageze mu mugi wa Bujumbura aho bakunze kwita kuri Ave Maria,yahise atangira kugenda agonga abantu n’ibintu kubera ko yari afite umuvuduko mwinshi akeka ko abantu bamukurikiye.Kuva kuri Ave Maria kugera ku muhanda wa 08 wo mu Kampenge,ajya muri kaburimbo,yagiye agonga abantu n’ibintu.Yagonze amamodoka 6,amagare 5,Bajaji 3 na moto 4.Hakomeretse abo bantu 10 harimo 2 barembye cyane.

Abashinzwe umutekano basubije ibintu mu buryo,baramufata bamushyikiriza ubutabera mu gihe abo yakubise agafuni barimo umugore we bajyanwe kwa muganga kandi amagara yabo ntabwo bameze nabi cyane.”

Senateri Gedeon Gahungu ngo yari amaze igihe akeka ko umugore we yaba amuca inyuma ariyo mpamvu akibona uyu mugabo iwe yahise yegura agafuni yari amaranye iminsi agendana mu modoka arakabakubita.Yahunze aziko yabishe ariko ngo ntiyabishe ahubwo yabakomerekeje.



Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa