skol
fortebet

Burundi: Umusenateri wakubise umugore we agafuni n’umugabo wari wamusuye yahawe ibihano birimo no gucibwa ibihumbi 50 FBU

Yanditswe: Friday 20, Dec 2019

Sponsored Ad

Umusenateri witwa Gédéon Gahungu wo mu Burundi uheruka gutaha iwe agasanga umugore we yicaranye n’umushyitsi w’umugabo mu nzu, agahita afata agafuni kari mu mu modoka ye akakabahondaguza ntibapfe,yakatiwe igifungo cy’imyaka 2 n’amande y’ibihumbi 50 by’amafaranga y’u Burundi.

Sponsored Ad

Uyu musenateri yamaze gukubitisha agafuni uyu mugore we n’umugabo wari wabasuye,ahita afata imodoka agenda agonga abantu byatumye abagera ku icumi bakomereka bikomeye.

Urukiko rukuru mu Burundi rwasomye urubanza RPS 99 rw’uyu musenateri Hon.Gahungu Gédéon kuwa 19 Ukuboza 2019.Ubushinjacyaha bwamuhamije icyaha cyo gushaka kwica umugore we Kamikazi Pélagie, hamwe n’icyaha cyo kurenza umuvuduko mu gutwara imodoka bigatuma hakomereka abantu 10 n’ibintu bikononekara.

Umuvugizi w’urukiko rw’ikirenga,Agnès Bangiricenge yagize ati "urukiko rwamushinje icyaha cyo gufata bunyamaswa uwo bashakanye (violences domestiques), ihita imuhanisha igifungo cy’imyaka ibiri n’ihazabu y’amafaranga 50.000 Fbu, Ku cyaha cya kabiri yahanishijwe kuriha ihazabu y’amafaranga 50.000 Fbu"

Umuvigizi wa Minisiteri y’umutekano no kurinda ibiza mu Burundi, Pierre Nkurikiye, yabwiye Radio Ijwi ry’Amerika uko uyu mugabo yakoze amahano kuwa 07 Ukuboza 2019.

Yagize ati “ Habaye amahano adasanzwe mu mugi wa Bujumbura,yakomerekeje abantu bagera ku icumi barimo 2 barembye.Bose bahise bajyanwa kwa muganga.Uko byagenze, mu ma saa tatu n’iminota 40 z’igitondo,Umusenateri witwa Gedeon Gahungu yakubise umugore we n’umushyitsi wari wabasuye agafuni mu mutwe.Kubera ko afite abana bakuru,bahise bavuza induru bahita bajya gutabara abakubiswe agafuni.Abonye abana be baje gutabara bari kuvuza induru yahise afata imodoka ye arahunga,agenda afite umuvuduko mwinshi.

Ageze mu mugi wa Bujumbura aho bakunze kwita kuri Ave Maria,yahise atangira kugenda agonga abantu n’ibintu kubera ko yari afite umuvuduko mwinshi akeka ko abantu bamukurikiye.Kuva kuri Ave Maria kugera ku muhanda wa 08 wo mu Kampenge,ajya muri kaburimbo,yagiye agonga abantu n’ibintu.Yagonze amamodoka 6,amagare 5,Bajaji 3 na moto 4.Hakomeretse abo bantu 10 harimo 2 barembye cyane.

Abashinzwe umutekano basubije ibintu mu buryo,baramufata bamushyikiriza ubutabera mu gihe abo yakubise agafuni barimo umugore we bajyanwe kwa muganga kandi amagara yabo ntabwo bameze nabi cyane.”

Senateri Gedeon Gahungu ngo yari amaze igihe akeka ko umugore we yaba amuca inyuma ariyo mpamvu akibona uyu mugabo iwe yahise yegura agafuni yari amaranye iminsi agendana mu modoka arakabakubita.Yahunze aziko yabishe ariko ngo ntiyabishe ahubwo yabakomerekeje.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa