skol
fortebet

Isiraheli irashinjwa kugaba igitero kuri Iran ikoresheje drones enye

Yanditswe: Friday 19, Apr 2024

featured-image

Sponsored Ad

Mu ijoro ryo kuri uyu wa Kane,tariki 18 Mata, Israël yagabye igitero cya drones enye muri Iran, zishwanyaguzwa zitaragera ku ntego nkuko abategetsi ba Amerika babitangaje.

Sponsored Ad

Iturika ryumvikanye mu ntara ya Isfahan iherereye rwagati muri Iran, ndetse itangazamakuru ryo muri iki gihugu riravuga ingendo z’indege zahise zihagarikwa mu mijyi itandukanye y’igihugu.

Igitangazamakuru cya Leta ya Iran IRNA news cyavuze ko ibitero bya Israel byari bigamije kwibasira ahari ibikorwa remezo bya gisirikare muri Iran.

Muri byo harimo nko ku bibuga by’indege bya gisirikare bya Adra na al-Thala, ndetse n’ahari bataillon ikoresha za radar iherereye hagati y’umijyi wa Adra n’igiturage cya Qarfa giherereye mu majyepfo ya Syria.

Biravugwa ko nta muntu n’umwe icyo gitero cyahitanye kandi ibipimo Israel yari yapanze nta na kimwe cyakunze kubera byaburijwemo na Air defense za Irani.

Iran yavuze ko ubwirinzi bwayo bwo mu kirere bwahanuye ibi bisasu mbere y’uko bigira ibyo byangiza.

Kugeza ubu Israel ntabwo yari yavuga niba koko ari yo yakoze icyo gitero.

Mu minsi ishize,Irani yarekuye indege zitagira abapilote n’ibisasu bya misile, byose hamwe birenga 300, mu gitero cya mbere yakoze ku butaka bwa Israel.

Umuvugizi w’ikigo cy’igihugu gishinzwe umutekano wa interineti (National Centre of Cyberspace) yihutiye guhakana iby’iki gitero cya misile kivugwa.

Aciye ku rubuga rwa X rwahoze rwitwa Twitter, Hossein Dalirian yanditse ati: "Nta gitero cyo mu kirere cyakozwe kivuye hanze ya Isfahan cyangwa mu tundi turere tw’igihugu".

Avuga ko Israel "yagerageje gusa kurekura amadrone ariko inanirwa mu buryo buteye isoni kuko ayo madrone yahanuwe".

Ni mu gihe abategetsi ba Amerika batavuzwe amazina babwiye ibinyamakuru byo muri icyo gihugu ko cyari cyamenyeshejwe integuza za Israel zo gutera, ariko ko kitazishyigikiye.

Ibinyamakuru byompi, NBC na CNN, bitangaza ko hari abategetsi bavuga ko Israel yari yamenyesheje Amerika iby’iki gitero.

CNN isubiramo umutegetsi umwe avuga ati: "Ntitwashyigikiye iki gitero cyo kwihorera."

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa