skol
fortebet

Jenerali Soleimani wa Irani yaguye mu Gitero cy’indege USA yagabye mu mujyi wa Baghdad

Yanditswe: Friday 03, Jan 2020

Sponsored Ad

Perezida wa Leta zunze ubumwe z’Amerika, Donald Trump, yatangaje ko ariwe wategetse kugaba igitero ku kibuga cy’indege mpuzamahanga cya Baghadad muri Iraki cyahitanye umujenerali wo mu gisirikare cya Irani witwa Qassim Soleimani kuri uyu wa gatanu.

Sponsored Ad

Icyo gitero cyahitanye kandi Abu Mahdi al-Muhandis, icyegera cy’umukuru w’umutwe w’abarwanyi ufashwa na Irani, witwa "Forces de Mobilisation Populaire", nkuko bitangazwa n’abategetsi.

Urupfu rwabo rushobora gutuma ibintu bizamba mu karere ko mu majyepfo yo hagati kandi bishobora gutuma Irani n’imitwe bakorana yihorera kuri Isirayeli n’inyungu za leta zunze ubumwe z’Amerika mu karere.

Iki gitero kibaye mu gihe ejo kuwa Kane Leta zunze ubumwe z’Amerika yatangaje ko yiteguye gufata ingamba zo kuzibira ibindi bitero ku basirikare bayo mu karere ko mu majyepfo yo hagati.Byatangajwe na minisitiri w’ingabo wa USA, Mark Esper.

Esper yatangaje ko Ministeri ayoboye ikomeje kubona ibimenyetso ko Irani hamwe n’imitwe bifatanyije bashobora kugaba ibindi bitero ku basirikare b’Amerika mu karere ko mu majyepfo yo hagati.

Ibitero biherutse by’indege z’Amerika ku mutwe wa Kataeb Hezbollah ku cyumweru, byatumye habaho imyigaragambyo yamaze imisi ibiri kuri ambasade y’Amerika i Baghdad ku murwa mukuru wa Iraki. Abitwaje intwaro hamwe n’ababashyigikiye bateye Ambasade batwika igice kimwe cyayo.

Ijwi ry’Amerika

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa