skol
fortebet

Koreya ya Ruguru irasabirwa inama y’ igitaraganya

Yanditswe: Monday 13, Feb 2017

Sponsored Ad

Leta zunze ubumwe z’ Amerika, Ubuyapani na Koreya y’ Epfo birasaba akanama k’ umutekano k’ Umuryango w’ Abibumbye gutegura inama y’ ikubagahu yo kwiga ku kibazo cya Koreya ya Ruguru ikomeje kugerageza ibitwaro bya kirimbuzi.
Ibi bitangajwe mu gihe ku gitondo cyo kuri iki Cyumweru tariki 12 Gashyantare 2017 Koreya ya Ruguru yongeye kugerageza igisasu cyo mu bwoko bwa misile.
Koreya ya Ruguru ivuga ko iteganya gutera igisasu cya kirimbuzi gishya gifite moteri ikomeye kandi ikoresha igitoro. (...)

Sponsored Ad

Leta zunze ubumwe z’ Amerika, Ubuyapani na Koreya y’ Epfo birasaba akanama k’ umutekano k’ Umuryango w’ Abibumbye gutegura inama y’ ikubagahu yo kwiga ku kibazo cya Koreya ya Ruguru ikomeje kugerageza ibitwaro bya kirimbuzi.

Ibi bitangajwe mu gihe ku gitondo cyo kuri iki Cyumweru tariki 12 Gashyantare 2017 Koreya ya Ruguru yongeye kugerageza igisasu cyo mu bwoko bwa misile.

Koreya ya Ruguru ivuga ko iteganya gutera igisasu cya kirimbuzi gishya gifite moteri ikomeye kandi ikoresha igitoro.

Abahanga bavuga ko Koreya ya Ruguru igeze ku rwego rwo gukora bene iki gisasu yaba igeze ku rwego rukomeye, gusa ntibemera ko yaba iri kuri uru rwego.

Iyi nama isabwe mu gihe igihugu cya Koreya ya Ruguru gisanzwe kiri mu bihano kitararangiza cyafatiwe bitewe no kugerageza ibisasu bya Misile no gukomeza gukora ibitwaro bya kirimbuzi.

Mu mwaka ushize wa 2016, Koreya ya Ruguru yagerageje ibisasu inshuro eshanu. Mu bisasu yagerageje umwaka ushize harimo kimwe ivuga ko gikomeye izarasa kuri Leta zunze ubumwe z’ Amerika.

Leta zunze ubumwe z’Amerika, Ubuyapani na Koreya y’ Epfo ntibisiba kugaragaza ko bitazihanganira ko Koreya ya Ruguru ikomeza kugerageza ibi bisasu.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa