skol
fortebet

L’ONI yagaragaje impungenge ifitiye Abakongomani mu gihe MONUSCO izaba itashye

Yanditswe: Tuesday 23, Apr 2024

featured-image

Sponsored Ad

Umuryango w’Abibumbye utewe impungenge n’umutekano w’abaturage ukomeje kuzamba mu Burasirazuba bwa Repubulika iharanira demokarasi ya Congo, nyuma yuko Monusco izaba yamaze kuva muri iki gihugu.

Sponsored Ad

Ibi byatangajwe n’umuyobozi mu ishami riharanira uburenganzira bwa muntu mu muryango w’Abibumbye (LONI), Volker Türk.

Yagaragaje ko ibibera muri Repubulika iharanira demokarasi ya Congo biteye impungenge, ndetse avuga ko mu gihe MONUSCO izaba yamaze kuva mu Burasirazuba bw’igihugu cya RDC abaturage bashobora kuzagerwaho n’ingaruka mbi, kubera umutekano avuga ko ukomeje kuzamba.

Yagize ati “Mfite impungenge z’abaturage batuye mu Burasirazuba bwa RDC, mu gihe MONUSCO yohava vuba, abaturage bohura n’akaga.”

Uyu muyobozi akaba yarageze i Goma mu Cyumweru gishize, tariki ya 18 Mata 2024, aho yari yaje gusura abakuwe mu byabo bakaba bacumbikiwe mu makambi z’impunzi zitandukanye mu bice byo muri Goma, no mu nkengero zayo ndetse n’ahandi.

Nyuma yo gusura impunzi yerekeje i Kinshasa ku murwa mukuru aho yagiranye umubonano na perezida Félix Tshisekedi, aza no kumugaragariza impungenge afitiye abaturage baturiye i Goma, mu Ntara ya Kivu y’Amajyaruguru.

Ati “Abategetsi ba Congo n’umuryango mpuzamahanga bagomba gukomeza gufatanya mu rwego rwo kwirinda ko uburinzi bw’abaturage bugaragaramo icyuho.”

Türk yanavuze ko mu burasirazuba bw’igihugu cya RDC burimo gukorerwamo urugomo rubi.

Ati “Mu Ntara ya Kivu y’Amajyaruguru, imitwe y’itwaje imbunda irimo kwica, abaturage, gutera iterabwoba mu baturage, kwica ndetse no gushimuta abenegihugu.”

Yanashimangiye ko kwicwa bitaba ku baturage gusa, ko ahubwo n’abaharanira uburenganzira bwa muntu bakomeje kwibasirwa n’imitwe yitwaje intwaro, bityo bakicwa cyangwa bagakorerwa iyicarubozo.

Yanavuze ko umubare wabavanwe mu byabo nawo wiyongera umunsi ku wundi, aho yavuze ko ubu abamaze kuvanwa mu byabo bari ku mubare w’abantu miliyoni 2.7.

Avuga kandi ko no mu Ntara ya Ituri, imitwe yitwaje intwaro irimo ADF na CODECO yongeye kurushaho kugaba ibitero mu baturage, bituma abaturage bongera guhura n’akaga gakomeye, ndetse n’abasivile bongera gupfa cyane.

Uyu muyobozi yanaburiye ubutegetsi bwa Kinshasa ko FDLR na Wazalendo bari gukora ihohotera rikabije, bica abasivile, bafata ku ngufu akaba yasabye ko FDLR na Wazalendo bakumirwa.

Ibyo yabivuze mu gihe ingabo z’umuryango w’Abibumbye, MONUSCO, zatangiye kuva ku butaka bwa Repubulika ya demokarasi ya Congo aho hamaze gutaha abasirikare bo mu gihugu cy’Ubushinwa ndetse n’abo muri Pakistan.

Gusa, kuva kwa MONUSCO ku butaka bwa RDC ntacyo byigeze bihindura kuko intambara muri icyo gihugu zirakomeje kandi n’abaturage bapfa uko bwije n’uko bukeye.

Ni kenshi kandi abaturage ba Goma bagiye bakora imyigaragambyo isaba ko Monusco yavanwa mu gihugu cyabo, bakayishinja kutagira umusaruro itanga.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa