skol
fortebet

M23 yafashe utundi duce twinshi nyuma yo kwirukana FARDC n’abo bafatanyije

Yanditswe: Friday 22, Mar 2024

featured-image

Sponsored Ad

Tumwe mu duce n’imidugudu byo muri Gurupoma ya Bashali Mokoto, ubu biri mu maboko y’inyeshyamba za M23 nyuma yuko ihaye isomo M23.

Sponsored Ad

M23 yatsinze urugamba rwayihuje n’igisirikare cya FARDC na Wazalendo ku wa Kane, tariki 21 Werurwe 2024, nyuma ya saa sita, muri Centre ya Kirumbu, muri Sheferi ya Bashali, yo muri Teritwari ya Masisi, muri Kivu y’Amajyaruguru.

M23 yafashe utwo duce nyuma y’uko agace ka Minova muri icyo gitondo.

Amakuru dukesha Rwanda Tribune avuga ko inyeshyamba za M23 mbere yo gushoza intambara ku murwa mukuru wa Kirumbu babanje kwibasira ibirindiro bya Wazalendo biri ahitwa Kalengera, mu kirometero uturutse Kirumbu.

Inyeshyamba za M23 kandi nyuma yo kwigarurira Kirumbu, zakomereje i Kalengera, aho ngo zagundaguranye n’aba Wazalendo bari bihagazeho ariko bikarangira amaguru bayabangiye ingata berekeza mu misozi yitegeye aka karere.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa