skol
fortebet

M23 yiyemeje guhagarika ubwicanyi buri gukorerwa abasivili i Goma

Yanditswe: Monday 15, Apr 2024

featured-image

Sponsored Ad

Umuvugizi wa M23 mu bya politike, Lawrence Kanyuka yavuze ko aricyo gihe ngo ubwicanyi bumaze iminsi buvugwa i Goma, ku murwa mukuru w’i Ntara ya Kivu y’Amajyaruguru,buhagarare.

Sponsored Ad

Mu butumwa Lawrence Kanyuka yanyujije ku rubuga rwa X, yamaganye ubu bwicanyi bw’abasivile mu mujyi wa Goma,aho yemeje ko aricyo gihe ngo buhagarare.

Yagize ati: “Nicyo gihe ngo ubwicanyi bw’uruhererekane buri gukorerwa mu mujyi wa Goma buhagarare.”

Lawrence Kanyuka yanavuze ko ubwo bwicanyi bukorwa n’igisirikare cya Repubulika ya Demokarasi ya Congo bafatanyije na Wazalendo.

Mu minsi itarenze icumi, abantu barenga icumi bamaze kwicirwa mu mujyi wa Goma bamwe barashwe abandi bagaterwa amabuye.

Abagaragajwe bakora ibyo bikorwa harimo Wazalendo n’abasirikare ba FARDC.

Ku wa Gatandatu w’icyumweru gishize, undi muntu yiciwe i Goma arashwe, amakuru yahise avuga ko ari umusirikare wa FARDC warashe umu motari ku manywa y’ihangu.

Ibyo byabaye ahagana saa tanu z’igitondo. Bigeze isaha z’igicamunsi cyo kuri uwo munsi wa Gatandatu nanone hatoraguwe undi murambo w’ umugore ariko ntihamenyekanye icyaba cyamwishe.

Ahitwa Turunga mu mujyi wa Goma,muri iki gitondo cyo ku wa mbere tariki ya 15 Mata 2024,urubyiruko rwabyutse rufunga umuhanda n’amabuye, nyuma y’iyicwa ry’umusore n’abitwaje imbunda bari bambaye imyenda ya gisirikare nijoro .

Uru rubyiruko rufite umujinya ukabije,rwujuje umuhanda amabuye muri kariya gace ka Goma aho umutekano muke ugenda wiyongera.

Ikibazo cy’umutekano muke i Goma kimaze gufata indi ntera, ubutegetsi bwa Gisirikare muri Kivu y’Amajyaruguru bw bujije urubyiruko rwahawe imbunda ruzwi nka Wazalendo, kutazongera kuzigerana mu mujyi.

Umutwe wa M23 wagose umujyi wa Goma ariko ntabwo urafata umwanzuro wo kuwufata nkuko benshi bari babyiteze.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa