skol
fortebet

Malawi: Impunzi z’Abarundi zashyamiranye n’iz’Abanyarwanda biravugwa ko hari ababitakarijemo ubuzima

Yanditswe: Wednesday 21, Jun 2017

Sponsored Ad

Impunzi z’ Abarundi n’ iz’ Abanyarwanda ziri mu nkambi Dzaleka iri hafi y’umurwa mukuru wa Malawi, Lilongwe zagiranye amakimbirane ashingiye ku moko nk’ uko byatangajwe na Leta ya Malawi.
Mu minsi mike ishize itangazamakuru rya Malawi ryatangaje ko hari ubwumvikane buke bwari hagati y’Abarundi n’Abanyarwanda baba mu nkambi ya Dzaleka iri mu birometero 40 uvuye mu murwa mukuru. Ikinyamakuru The Nation cyatangaje ko hari abasize ubuzima mu bushyamirane bwahuje Abahutu n’Abatutsi bakomoka mu Rwanda (...)

Sponsored Ad

Impunzi z’ Abarundi n’ iz’ Abanyarwanda ziri mu nkambi Dzaleka iri hafi y’umurwa mukuru wa Malawi, Lilongwe zagiranye amakimbirane ashingiye ku moko nk’ uko byatangajwe na Leta ya Malawi.

Mu minsi mike ishize itangazamakuru rya Malawi ryatangaje ko hari ubwumvikane buke bwari hagati y’Abarundi n’Abanyarwanda baba mu nkambi ya Dzaleka iri mu birometero 40 uvuye mu murwa mukuru. Ikinyamakuru The Nation cyatangaje ko hari abasize ubuzima mu bushyamirane bwahuje Abahutu n’Abatutsi bakomoka mu Rwanda no mu Burundi. Gusa, umuvugizi wa polisi ya Malawi yahakanye aya makuru ariko yemeza ko habaye ikibazo kidasanzwe muri izo mpunzi.

Minisitiri w’Umutekano w’Imbere mu gihugu muri Malawi, Grace Chiuma, mu itangazo yashyize ahagaragara kuwa 15 Kamena, yavuze ko batishimiye imyitwarire y’izo mpunzi ndetse anategeka ko bigomba guhagarara bidatinze.

Yagize ati “Turi hano ngo dusigasire umutekano wanyu, niba rero mutangiye gushyamirana ku mpamvu z’amateka y’ibihugu byanyu… ibyo biratubabaza cyane.”

Mu mibare itangwa na HCR, inkambi ya Dzeleke yo mu gihugu cya Malawi icumbikiye impunzi zisaga 29 000; ½ cyazo ni impunzi zituruka muri RD Congo.

Imvano y’ubu bushyamirane ngo yaba ituruka ku mpamvu za politiki ikinirwa hagati y’u Burundi n’u Rwanda cyane ko kuva muri 2015 Leta y’u Burundi yakomeje gushinja u Rwanda gutoza bamwe mu Barundi bahungiyeyo ibya gisirikari ngo barwanye ubutegetsi bwa Nkurunziza. Ibi u Rwanda rukaba rubihakana.

Muri 2009, Leta y’u Rwanda yasinyanye na UNHCR amasezerano yemerera impunzi z’Abanyarwanda ziri muri Malawi gusaba ibyemezo by’ubuhungiro cyangwa se zigasaba ubwenegihugu bwa Malawi.

Ibitekerezo

  • Ariko abanyamakuru murassimisha koko!! iyi foto yafatiwe muri kongo muri 96 nubu niyo mugishyiraho iyo mushaka kuvuga impunzi? Mwashatse inshya mukareka gusebanya ko izo mpunzi zose nta nimwe yahuye na NZARAMBA yayogoje u Rda.Zisa neza pe...simwe muvuga ko bamwe banaguze amazu namakamyo ariyo mpamvu banga gutaha? Koko se baracyasa gutya?

    Iyi nkuru ntisobanutse cyangwa hari amakuru mutaduhaye! None se izo mpunzi zipfa politiki iri hagati y’u Burundi n’u Rwanda bose hari uvugira igihugu cye mu nkambi? Aho kujya gutera hejuru ibihugu byabandi batashye bagasobanura ibibazo byabo buri wese iwabo!

    Abanyamakuru bicyijyihe mwarasaze muzajye mwandika ibintu mahagazeho .najyaga mbizera none nsanze nalibeshye mbahaye 0-0

    Ndumiwekoko abanyamamakuru bicyijyihe iriyafoto mwakoresheje niyi mpunzi zo mu ri Marawi? kobavugako impunzi zo muri Marawi arabasirimu ra?

    Izo ndushyi kuki bivanga mubitabareba kugeza nubwo barwanye ? Kereka niba batarahunze.Andika Igitekerezo Hano

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa