Masisi: Rukomeje kwambikana hagati ya M23 na FARDC/Wazalendo
Yanditswe: Monday 15, Apr 2024
Kuri uyu wa Mbere mu gitondo, imirwano yongeye gusakiranya Ingabo za Congo (FARDC) zishyigikiwe n’abarwanyi ba wazalendo na M23 muri Teritwari ya Masisi mu Ntara ya Kivu y’Amajyaruguru.
Amakuru aturuka muri ibyo bice yanatangajwe kuri X avuga ko, iyi mirwano ivugwa yabereye cyane ahitwa i Nyamubingwa, muri Gurupoma ya Mupfunyi Shanga, muri Teritwari ya Masisi.
Ku Cyumweru, hari habaye indi mirwano ku muhanda Vunano-Kimoka ndetse n’ahantu bakunze kwita "Chez Madimba", ndetse no ku yindi misozi ireba umujyi wa Sake, muri Gurupoma ya Kamuronza, muri iyi Teritwari ya Masisi n’ubundi.
Kugeza ubu SADC ntiri kuvugwa cyane mu rugamba kuko M23 ariyo bivugwa ko iri kwiganza no kubona instinzi aho ikomeje kwirukana FARDC .
Abakurikiranira hafi Politiki y’akarere bemeza ko Afurika y’epfo yaba yaratangiye kumva impamvu M23 idwana kandi bishobora kuzatuma hafatwa undi mwanzuro utari ukurwana.
Leave a Reply
Your email address will not be published. Required fields are marked *