skol
fortebet

RDC: Habonetse agahenge nyuma y’ imvururu zahitanye abagera kuri 20

Yanditswe: Wednesday 21, Dec 2016

Sponsored Ad

Mu mijyi itandukanye yo mu gihugu cya Repubulika iharanira Demukarasi ya Congo harimo n’ umurwamukuru Kinshasa habonetse agahenge nyuma y’ uko kuri uyu wa 20 Ukuboza imyigaragambyo y’ abadashyikiye ubutegetsi bwa Perezida Joseph Kabila yaguyemo abagera kuri 20.
Kugeza ubu Perezida Joseph Kabila aracyari ku butegetsi mu gihe manda ebyiri yemererwa n’ itegeko nshinga zarangiye tariki 19 Ukuboza 2016. Nyuma y’ amasaha make manda za Kabila zirangiye abatavuga rumwe nawe bongeye kwirara mu mihanda (...)

Sponsored Ad


Mu mijyi itandukanye yo mu gihugu cya Repubulika iharanira Demukarasi ya Congo harimo n’ umurwamukuru Kinshasa habonetse agahenge nyuma y’ uko kuri uyu wa 20 Ukuboza imyigaragambyo y’ abadashyikiye ubutegetsi bwa Perezida Joseph Kabila yaguyemo abagera kuri 20.

Kugeza ubu Perezida Joseph Kabila aracyari ku butegetsi mu gihe manda ebyiri yemererwa n’ itegeko nshinga zarangiye tariki 19 Ukuboza 2016. Nyuma y’ amasaha make manda za Kabila zirangiye abatavuga rumwe nawe bongeye kwirara mu mihanda mu myigaragambyo bamagana ubutegetsi bwe.

Kuri uyu wa 20 Ukuboza kandi mu mijyi itandukanye ya RDC hiriwe umwuka utari mwiza . Abagenzi bari bake mu mihanda ndetse n’ amaduka amwe namwe yiriwe akinze. Gusa kuri ubu amakuru mashya aturuka muri iki gihugu aravuga ko agahenge kagarutse.

Mu gihe Etienne Tshisekedi ukuriye abatavuga rumwe n’ ubutegetsi bwa Kabila ahamagarira abari kuruhande rwe kwamagana ubutegetsi bwa Kabila, biteganyijwe ko kiriziya gatolika ikomeza ibiganiro bigamije guhuza uruhande rwa Perezida Kabila n’ abatavuga rumwe n’ ubutegetsi bwe.

Nubwo hari abaturage bakomeje kwamagana ubutegetsi bwa Perezida Kabila kurundi ruhande hari abumvikanye bavuga ko barimo gusengera Perezida Kabila ngo akomeze abayobore.

Umunyamakuru wa BBC uri I Kinshasa yatangaje ko muri iki gihugu kiriziya gatorika yubashwe cyane kuburyo kuburyo hari icyizere ko ibiganiro hagati ya Leta n’ abatavuga rumwe n’ ubutegetsi bizatanga umusaruro.

Ibihugu bitandukanye byakomeje gusaba ko Perezida Kabila yava ku butegetsi hagategurwa amatora igihugu kiri mu nzibacyuho ariko ntabwo byakunze. Biteganyijwe ko amatora y’ umukuru w’ igihugu muri iki gihugu azaba muri 2018. Leta ya Congo Kinshasa ivuga ko aya matora yatindindijwe n’ ikibazo cy’ amikoro.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa