skol
fortebet

RDC: Sake ‘ikomeje kuba isibaniro’ ry’intambara ya FARDC na M23

Yanditswe: Wednesday 27, Mar 2024

featured-image

Sponsored Ad

Mu ntangiriro z’ukwezi gushize Corneille Nangaa ukuriye ihuriro AFC rifite umutwe wa M23 yagaragaye ku mashusho avuga ko “ingabo zanjye zafashe Shasha, kandi zizengurutse Sake”, kuva icyo gihe M23 ntirabasha gufata centre ya Sake.

Sponsored Ad

Kuva icyo gihe iyi ‘centre’ yakomeje kuba isibaniro ry’impande zirimo kurwana mu burasirazuba bwa DR Congo hakoreshwa cyane cyane kurasisha ibitwaro bya muzinga.

Kuva mu gitondo kare kuri uyu wa gatatu imirwano yongeye kubura ku misozi ikikije Sake n’inkengero zayo nk’uko amakuru agera kuri BBC dukehsa iyi nkuru abyemeza.

Kuki M23 idafata Sake nk’uko yafashe ahandi?

Bitandukanye n’utundi duce tw’intara ya Kivu ya Ruguru inyeshyamba za M23 zagiye zigarurira kuva muri teritwari za Rutshuru, Nyiragongo na Masisi, aho tumwe na tumwe badufashe nta mirwano ibaye, Sake ho siko byagenze.

Amezi agiye kuba abiri M23 ivugwa mu nkengero za Sake, ingabo za leta n’abafatanya nazo bakora ibitero bya hato na hato byo kwigizayo M23 no kufungura umuhanda wa Minova – Sake – Goma bikananirana.

M23 – bivugwa n’inzobere za ONU ko ifashwa n’ingabo z’u Rwanda – nayo ntiyabashije kwigira imbere ngo yigarurire ‘centre’ ya Sake ibe yakomeza gusatira umujyi wa Goma.

Jean Francois Rutwara wari utuye mu gace kitwa Mubambiro kegereye cyane Sake ubu yongeye guhungira i Goma bwa kabiri mu kwezi kumwe kubera imirwano yo mu minsi ishize, yabwiye BBC Gahuzamiryango ko yahunze kuko ibintu byarushijeho kuba bibi.

Yagize ati: “I Sake no Mubambiro urebye hasigaye abantu bacye cyane, Sake yabaye isibaniro, ibibombe bya M23 n’ingabo za leta bimaze gusenya byinshi, biragoye cyane kuhaguma.”

Victoire Kalenga, umwe mu bagize sosiyete sivile ya Masisi, yabwiye BBC Gahuzamiryango ko i Sake hari ibirindiro bikomeye by’ingabo za SADC na FARDC.

Yagize ati: “M23 ntizoroherwa no gutsimbura abasirikare benshi ba SADC na FARDC n’intwaro zabo bari i Sake no Mubambiro.”

Kalenga yongeraho ati: “Urebye biyemeje kurindira umujyi wa Goma mu bice biwukikije ngo M23 itazawinjiramo”.

Mu mpera z’umwaka ushize ubwo M23 yariho yigarurira uturere isatira Goma, Perezida Felix Tshisekedi yasezeranyije abatuye uyu mujyi ko “Goma itazigera na rimwe ifatwa”.

I Goma “byifashe nabi cyane”

Uyu mujyi utuwe n’abaturage hafi miliyoni ebyiri ubu wugarijwe n’ikibazo gikomeye cy’imibereho n’impunzi zawuhungiyeho zihunga iyi mirwano kuva yakubura mu mpera za 2021.

Guverineri w’Intara ya Kivu ya Ruguru, Général Major Peter Cirimwami Nkuba yasubiwemo n’ibiro ntaramakuru bya RD Congo avuga ko ubu hari abantu bagera kuri miliyoni 2,7 bavuye mu byabo muri iyi ntara bahunga iyi mirwano.

Benshi muri izi mpunzi baba mu nkambi zikikije umujyi wa Goma, abandi bishoboye bakodesha inzu zo kubamo mu mujyi wa Goma, no mu nkengero zayo.

Hejuru y’ibi hiyongeraho ko inzira z’ubutaka z’ingenzi zagezaga ibiribwa i Goma, bivuye mu mirima n’ubworozi muri teritwari za Masisi na Rutshuru ubu zose zirafunze kuko zica ahagenzurwa na M23. Inzira yoroshye isa n’isigaye ni iy’ikiyaga cya Kivu.

Rutwara, ubu uba mu nkambi ya Mugunga mu majyaruguru ashyira uburengarazuba bwa Goma avuga ko “ibintu byifashe nabi cyane”, kandi ibiciro by’ibiribwa “byazamutse cyane”.

Ati: “Ubuzima bumeze nabi, hari indwara, hari inzara, abana ntibiga, turakomerewe.”

Ibiro ntaramakuru bya Congo bisubiramo Gen Maj Cirimwami agira ati: “Muri uku guhunga gukabije, imibereho mu nkambi z’impunzi zikikije Goma ntigishobora kwihanganirwa. Habarurwa abantu 10 bapfa ku munsi mu nkambi z’impunzi kubera indwara n’umutekano mucye.”

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa