skol
fortebet

RDC: Umusirikare ukomeye muri FARDC yayivuyemo ajya kuyobora inyeshyamba za Ngumino zikorana na Nyamwasa

Yanditswe: Thursday 09, Jan 2020

Sponsored Ad

Ingabo za Repubulika ya Demokarasi ya Congo (FARDC) ziratangaza ko zungutse umwanzi mushya ariwe Col.Michel Rukunda wari umwe mu bayobozi bakuru b’igisirikare cyabo.

Sponsored Ad

FARDC ibinyujije kuri Twitter yayo,yavuze ko uyu musirikare, Colonel Michel Rukunda uzwi nka Makanika, yabatorotse akajya kuyobora umutwe uzwi nka Ngumino ubu bakaba bamufata nk’umwanzi.

Yagize iti “FARDC iremeza itoroka rya Colonel Michel Rukunda, umuyobozi wungirije w’ingabo mu gace ka Walikale, wagiye mu nyeshyamba akagirwa umuyobozi w’umutwe witwaje intwaro uzwi nka “Ngumino”. Rukunda ubu arafatwa nk’umwanzi wa RDC.”

Uyu mutwe wa Ngumino ukorera mu bice bya Uvira na Fizi, mu Ntara ya Kivu y’Amajyepfo ndetse biravugwa ko ufitanye imikoranire yihariye na P5 ya Kayumba Nyamwasa.

Uyu mutwe wa Ngumino wagarutsweho cyane muri Raporo y’Impuguke z’umuryango w’abibumbye mu mpera za 2018 no mu buhamya bw’abari abarwanyi ba P5 iyoborwa na Kayumba Nyamwasa bafungiwe mu Rwanda,ko bafitanye umubano wihariye.

Ibitekerezo

  • Intambara siwo muti w’ibibazo byo mu isi.Imana ntabwo yaturemeye kurwana,ahubwo yaturemeye gukundana.Ikindi kandi,abanyarwanda turi abavandimwe.Abashaka intambara,ni ukubera inyungu zabo gusa:Ibyubahiro n’amafaranga.Ariko babigeraho habanje gupfa abantu benshi cyane.Nyamara bakitwaza "akarimi keza",ngo baje kubohora igihugu.Niko inyeshyamba zose zivuga.Umukristu nyakuri,abima amatwi,akanga kubarwanirira.Imana yanga abantu bose bamena amaraso y’abandi.Abakora ibyo itubuza,urugero abarwana,Bible ivuga ko batazaba muli paradizo.Bisobanura ko batazazuka ku munsi wa nyuma wegereje.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa