skol
fortebet

U Burusiya bwateguje abategetsi ba Ukraine kubica nibaba bafite aho bahuriye igitero cy’i Moscow

Yanditswe: Saturday 23, Mar 2024

featured-image

Sponsored Ad

Leta y’u Burusiya yateguje abategetsi ba Ukraine ko izabica, mu gihe byaba bigaragaye ko bafite aho bahuriye n’igitero cy’iterabwoba cyaraye cyigabwe i Moscow.

Sponsored Ad

Mu ijoro ryacyeye ni bwo ahitwa Crocus City Hall mu gace Krasnogorsk, aho itsinda rikomeye mu muziki w’u Burusiya ryitwa Piknik ryakoreraga igitaramo hagabwe igitero cy’iterabwoba.

Ni igitero kugeza ubu byamaze kumenyekana ko cyaguyemo abantu 93, mu gihe abarenga 100 bagikomerekeyemo.

Umutwe w’Iterabwoba wa Leta ya Kiislam (Islamic State) ni wo wigambye kukigaba.

Hagati aho IS n’ubwo yigambye kiriya gitero, Moscow yaburiye Ukraine basanzwe bafitanye amakimbirane ko nibiramuka bigaragaye ko hari akaboko ifite muri kiriya gitero abayobozi bayo bazicwa, nk’uko byatangajwe na Dmitry Medvedev ukuriye Inama Nkuru y’umutekano mu Burusiya.

Uyu wigeze kuba Perezida w’iki gihugu yagize ati: "Ibyihebe byumva iterabwoba ryo kwihorera ryonyine. Nta nkiko zizigera zitanga ubufasha mu gihe imbaraga zitarwanyijwe n’izindi mbaraga, cyangwa ngo urupfu rurwanywe no kwica ibyihebe ndetse no gukandamiza imiryango yabyo."

Yunzemo ati: "Ibi niba byakozwe na biriya byihebe by’i Kiev [muri Ukraine], gukora ikindi kintu biragoye. Bose bagomba guhigwa hanyuma bakicwa nta mpuhwe nk’ibyihebe, harimo n’abayobozi ba leta yakoze ubu bwicanyi".

Amakuru atangwa n’Ibiro Ntaramakuru TASS by’u Burusiya avuga ko abantu 11 barimo bane mu bakigabye bamaze gutabwa muri yombi.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa