skol
fortebet

Uganda yataye muri yombi abanyamahanga bagera kuri 36

Yanditswe: Wednesday 10, May 2017

Sponsored Ad

Urwego rushinzwe abinjira n’ abasohoka muri Uganda rwatangaje ko rwataye muri yombi nibura abagera kuri 36 bazira kuba muri iki gihugu badafite ibyangombwa bibemerera kuhaba.
Uko ari 36 bafatiwe mu masoko atandukanye yo mu mujyi wa Kampala abandi bafatirwa mu nzira batembera.
Madamu Josephine Ekwang Ali, komiseri w’ urwego rushinzwe abinjira n’ abasohoka ushinzwe ubugenzuzi n’ amategeko yavuze ko abo ba nyamahanga bafatiwe mu mukwabu bakoze kuri uyu wa 9 Gicurasi 2017.
Ati “Mu mukwabu (...)

Ati “Mu mukwabu twakoze twasanze bamwe badafite ibyangombwa, abandi bafite ibyataye agaciro. Twataye muri yombi abagera kuri 36”

Abatawe muri yombi barimo abo mu Buhinde , Pakistan, u Bushinwa, Eritereya na Bangladesh.

Abafashwe boherejwe kuri minisiteri y’ ububanyi n’ amahanga, abafite ibyangombwa bararekurwa abatabifite bacibwa amande abandi boherezwa mu bihugu bavukamo.

Komiseri Madamu Ekwang yavuze ko kuva muri Werurwe bamaze gufata abagera ku 1654, muri bo abagera kuri 204 boherejwe mu bihugu byabo.

Mu bafashwe harimo abakobwa babiri b’ abanyeshuri bafite ibyangombwa byenda guta agaciro nyamara batari bagatangiye inzira zo kubyongerera igihe.

Umwe muri abo bakobwa yabwiye Dail monitor dukesha iyi nkuru ati “Badufashe tuvuye ku ishuri tugiye mu rugo, turi muri iki gihugu byemewe n’ amategeko, ntitwumva impamvu batuzanye aha”

Abo banyeshurikazi barekuwe ariko basabwa kongerera igihe ibyangombwa byabo. Ibyangombwa bivugururwa buri mwaka ku madorari 100 y’ Amerika.

Madamu Ekwang yasabye abanyamahanga bari muri Uganda kujya bitwaza ibyangombwa aho bagiye hose kugira ngo birinde inkurikizi zishobora kubageraho.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa