skol
fortebet

RDC: Uwahoze ari Minisitiri w’Intebe yasabye ko u Rwanda ruterwa rukomekwa kuri RDC

Yanditswe: Tuesday 24, Dec 2019

Sponsored Ad

Adolphe Muzito wahoze ari Minisitiri w’intebe wa RDC,yabwiye abanyamakuru kuri uyu wa Mbere taliki ya 23 Ukuboza 2019 ko kugira ngo amahoro ahinde mu Burasirazuba bw’igihugu cye,batera u Rwanda bakarwomeka kuri RDC.

Sponsored Ad

Kuri Muzito,u Rwanda nirwo ntandaro y’umutekano muke umaze imyaka irenga 20 mu burasirazuba bw’iki gihugu ariyo mpamvu rukwiriye guterwa rugafatwa hanyuma rukomekwa kuri RDC.

Yagize ati “Kugira ngo duhagarike umutekano muke mu Burasirazuba bw’igihugu,dukwiriye gushoza intambara ku Rwanda,byaba na ngombwa tukarufata tukarwomeka kuri RDC.

Birasaba gushoza intambara ku Rwanda kugira ngo tugarure amahoro mu Karere. Iki gihugu kiri kwivanga muri Politiki ya Congo. Na Uganda ni uko. Ntabwo twabona amahoro tudateye u Rwanda, byashoboka tukanarufata.’’

Uyu muhuzabikorwa w’ihuriro Lamuka yakomeje agira ati “Ese mubona bikwiriye ko u Rwanda n’abandi bagira uruhare runini mu buryo turindamo igihugu cyacu.Ibi biterwa nuko turi abanyantege nke,tutabasha kuvuga umuperezida dushaka ko ayobora u Rwanda.”

Ibyo Muzito yatangaje bitandukanye nuko perezida Félix Tshisekedi afata u Rwanda kuko arubona nk’umufatanyabikorwa mwiza wamufasha kugarura amahoro muri RDC.

Félix Tshisekedi yabwiye ikinyamakuru Jeune Afrique mu minsi mike ishize ko ikibazo cy’umutekano muke muri RDC ari icy’abakongomani ubwabo aho kuba icy’ibihugu by’amahanga.

Bemba na Katumbi nk’abanyamuryango ba LAMUKA, basabye Muzito kwisubira kuri aya magambo kuko ngo kwaba ari ugutandukira intego bihaye yo guharanira ibyiza bigera ku baturage.

Aha bagize bati: “Turasaba umuvandimwe Muzito kwisubira ku magambo yatangaje kugira ngo tudatandukira ku ntego duharanira zo kugeza abaturage ku byiza.”

Umunyamabanga wa leta muri Minisiteri y’Ububanyi n’amahanga mu Rwanda,Amb. Nduhungirehe Olivier yavuze ko umunsi uyu Muzito Adolphe azazana amahoro akoresheje gushyira mu gaciro akanagira ubwenge azaba akoze akazi gakomeye.

Muzito yabaye Minisitiri w’Intebe wa RDC hagati ya 2008 na 2012 ajya ku buyobozi bw’Ishyaka Lamuka ku wa 2 Ukuboza 2019 asimbuye Jean-Pierre Bemba.

Ibitekerezo

  • Uyu aribwira ko isi ikiri muli Antiquity?Ntabwo azi ko UN ishaka ko nta gihugu gifata ikindi ku ngufu?Ntabwo se azi ko Rwanda ariyo yakuyeho Mobutu?Ndabona ari umukristu.Ntabwo se azi ko imana ibuza abakristu nyakuri kwica no kurwana kandi ko abantu bose bakora ibyo imana itubuza batazaba muli paradizo?Uyu namenye ko ubuzima bwacu ari bugufi.Ejo azaba yashaje.Aho kwifuza kurwana,bible idusaba gushaka imana,tukayumvira,kugirango izaduhe ubuzima bw’iteka muli paradizo.
    Abanga kuyumviza,ntabwo bazaba muli paradizo.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa