skol
fortebet

Abanyarwanda bo muri Diaspora barashinja RNC gushaka kubacamo ibice

Yanditswe: Thursday 26, Dec 2019

Sponsored Ad

Abanyarwanda bo muri Diaspora baturutse mu bihugu bitandukanye bavuze ko ishyaka RNC ritavuga rumwe na Leta y’u Rwanda rifatanyije na David Himbara wahunze igihugu, bafite umugambi wo gusenya iri huriro ryabo rya Diaspora ariko ko batazabigeraho.

Sponsored Ad

Iri shyaka RNC riyobowe na bamwe mu bahoze mu nzego nkuru za Leta y’u Rwanda bakaza guhunga igihugu kubera bimwe mu byaha bakoze, ndetse na David Himbara wigeze kuba umujyanama wa Perezida Kagame Paul, bakunze kunenga iterambere ry’u Rwanda.

Abanyarwanda baba muri Diyasipora bamaze iminsi mu Rwanda bari baje mu nama y’igihugu y’Umushyikirano, ejo hashize baganiriye na Minisiteri y’Ububanyi n’amahanga bayigaragariza bimwe mu bibazo by’ingutu bari guhura na byo.

Bimwe mu byo bagarutse cyane,nuko ririya shyaka na David Himbara bafite umugambi mubisha wo gushaka kubaryanisha no kubinjizamo amatwara mabi yo kwanga igihugu cyabo.

Umwe muri aba banyarwanda uba muri Canada yagaragaje bimwe mu bikorwa bya David Himbara.

Ati “Umwaka ushize umuntu uwitwa Himbara yaduteye avuga ko dukorana n’inzego z’ubutasi bw’u Rwanda, ngo hari abafande baza kutwigisha kwica, ibintu byinshi cyane…”

Yavuze ko ibi batabyihereranye ahubwo ko bahise babibwira abayobozi babo kugira ngo ariya matwara ye adakomeza kuyacengeza mu bana b’u Rwanda.

Ati “Twebwe ubwacu dushobora kwirinda ariko dukeneye amaboko yanyu bayobozi bacu kugira ngo dushyiremo imbaraga nka Diyasipora.”

Uyu munyarwanda wagaragaje imigambi mibisha bariya bantu bafitiye u Rwanda, yavuze ko abanyarwanda bagera ku ikenda (9) bamaze kwicwa bazira ko bakunda igihugu cyabo kandi bakigenderera.

Ati “Uyu mwaka utararangira, twashyinguye umuyobozi wacu muri Mozambique , none ndabaza nti ‘twakora dute kugira ngo iryo hohotera rigabanuke muri twebwe?’, cyane cyane abantu baza ino bafite ibikorwa ino mu Rwanda.”

Yavuze ko abantu bitabira umushyikirano, Rwanda day n’abandi bakunda kugaragara mu bikorwa byo gushyigikira igihugu cyabo bakunze guterwa ubwoba n’abanzi b’igihugu. Ati “None ni iki mwadufasha mwebwe abo muri Minisiteri kugira ngo dutekane?”

Aba baba muri Diyasipora nyarwanda bafatwa nk’abagize intara ya Gatandatu y’u Rwanda, banagarutse ku bikorwa byo gupfobya Jenoside bikunze kuranga abatavuga rumwe n’ubutegetsi bw’u Rwanda.

Umwe muri aba bo muri Diyasipora yavuze ko bibabaje kuba nta muntu upfobya Jenoside yakorewe Abayawudi, ariko habakaba hari abirirwa bahakana Jenoside yakorewe Abatutsi.

Ati “Twakora iki kugira ngo uzapfobya Jenoside yakorewe abacu azabihanirwe bikwiye?”.

Umuyobozi wa Diyaspora nyarwanda, Sandrine Uwimbabazi Maziyateke yavuze ko bagiye gukorana na za Ambasade zitandukanye z’u Rwanda kugira ngo bahanahane amakuru ya nyayo bityo n’abakora ibikorwa nk’ibi babiryozwe.

Avuga ko bagiye guhagurukira gukoresha imbuga nkoranyambaga mu kunyomoza bariya bantu kuko na bo bakunze kuzikoresha.

Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga, Amb. Nduhungirehe Olivier yavuze ko nubwo hari abanyarwanda bo muri diyasipora bagiye bagirirwa nabi ariko ko biri kugenda bicogora babikesha kwishyira hamwe.

Ati “Ni ngombwa ko Abanyarwanda batekereza kwishyira hamwe kugira ngo Guverinoma z’ibyo bihugu Abanyarwanda bari zigire aho zihagarara, kugira ngo iyo babonye Abanyarwanda bahohotewe maze hakagira igikorwa.”

Amb. Nduhungirehe kandi yavuze ko aba banyarwanda bari hanze badakwiye gucika intege kubera ibikorwa bya bariya bantu ahubwo ko bakwiye guhaguruka bakaba abavugizi b’igihugu cyabo kugira ngo abanenga u Rwanda baburizwemo.

Minisitiri w’ububanyi n’Amahanga, Dr Vincent Biruta wagarutse ku bikorwa byo gupfobya Jenoside yakorewe Abatutsi, yavuze ko guhangana na bo bikwiye kuba urugamba rwa buri wese kandi agakoresha uburyo bwose bushoboka kugira ngo ukuri gukomeze kugaragara.

Ati “Yaba muri Social media, kandi nta n’ubwo biba bikomeye kuko bariya bantu nta mbaraga baba bafite.”

Mu myanzuro y’Inama y’Igihugu y’Umushyikirano, harimo ugaruka ku ruhare rw’abanyarwanda bo muri Diyasipora, ko bagomba gushakirwa uburyo bakomeza kugira uruhare mu iterambere ry’igihugu.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa