skol
fortebet

Dr Kaberuka yahawe imirimo mishya mu kigo cyo muri Amerika

Yanditswe: Friday 09, Dec 2016

Sponsored Ad

Dr Donald Kaberuka wabaye Perezida wa Banki Nyafurika itsura Amajyambere (BAD) mu gihe cy’imyaka 10, yagizwe Umujyanama Mukuru mu Kigo cy’Abanyamerika gikora ubugenzuzi, Boston Consulting Group (BCG) .
Itangazo ryashyizwe hanze n’ubuyobozi bw’iki kigo kuri uyu wa Kane rigaragaza ko Dr Donald mu nshingano nshya yahawe harimo gutanga inama mu bikorwa rusange byacyo, mu mibanire myiza n’abandi ndetse no mu iterambere ry’ubukungu.
Mu myaka 20, Dr Donald Kaberuka yamaze akora mu nzego zitandukanye, (...)

Sponsored Ad

Dr Donald Kaberuka wabaye Perezida wa Banki Nyafurika itsura Amajyambere (BAD) mu gihe cy’imyaka 10, yagizwe Umujyanama Mukuru mu Kigo cy’Abanyamerika gikora ubugenzuzi, Boston Consulting Group (BCG) .

Itangazo ryashyizwe hanze n’ubuyobozi bw’iki kigo kuri uyu wa Kane rigaragaza ko Dr Donald mu nshingano nshya yahawe harimo gutanga inama mu bikorwa rusange byacyo, mu mibanire myiza n’abandi ndetse no mu iterambere ry’ubukungu.

Mu myaka 20, Dr Donald Kaberuka yamaze akora mu nzego zitandukanye, yabaye icyitegererezo mu buyobozi bwe cyane bushingiye ku iterambere ry’ubukungu, by’umwihariko ubw’umugabane wa Afurika.

Muri 2005, yatorewe kuba Perezida wa Banki Nyafurika itsura Amajyambere, umwanya yongeye gutorerwa muri 2010.

Ku buyobozi bwe, iyi banki yazamuye inyungu yayo igera kuri miliyoni ijana z’amadorali ya Amerika, ndetse ateza imbere ibikorwa remezo ndetse n’ibikorwa byo gutera inkunga abikorera.

Kuva mu 1997 yabaye Minisitiri w’Imari n’Igenamigambi mu Rwanda, umwanya yamazeho imyaka umunani. Muri icyo gihe kandi yari Guverineri w’u Rwanda mu Kigega Mpuzamahanga cy’Imari (IMF)ndetse na Banki y’Isi.

Umuyobozi Mukuru wa BCG, Hans-Paul Bürkner, yatangaje ko Donald Kaberuka azafasha iki kigo mu bujyanama ku iterambere rya Afurika, mu by’ubukungu ndetse n’indi miryango itandukanye.

Yagize ati “ Imiyoborere ya Donald ndetse n’intumbero ye bigaragazwa n’uruhare yagize mu guhindura ndetse no guteza imbere guverinoma n’ibindi bigo bya Leta bitandukanye. Ubunararibonye afite mu bijyanye n’ubukungu ndetse n’uburambe mu guhuza imikoranire hagati y’abikorera n’inzego za Leta bizafasha BCG mu kugera ku ntego zacu n’iz’abakiriya muri rusange.”

Pascal Cotte, Umuyobozi wa BCG mu Burengerazuba bw’u Burayi, Amerika y’Epfo na Afurika yatangaje ko bishimiye kwakira Kaberuka mu itsinda ryabo bishimangira uruhare rwabo mu guteza imbere umugabane wa Afurika.

Kaberuka wahawe igihembo cy’ikinyamakuru Forbes cy’umuntu w’indashyikirwa mu iterambere rya Afurika muri 2014 yatangaje ko yishimiye izi nshingano nshya yahawe.

Yagize ati “ Nishimiye gukorana na BCG, mu gihe iki Kigo gifite gahunda yo kwagurira ibikorwa byacyo ku mugabane wa Afurika. BCG ikora ubujyanama butandukanye ku mbogamizi abikorera ndetse n’ibigo by’ubucuruzi bahura nazo ndetse n’uburyo bwo kuzishakira ibisubizo. Nzafasha iki kigo kurushaho kwagura ibikorwa byacyo ku mugabane wa Afurika.”

Dr Donald Kaberuka kandi mu minsi ishize aheruka guhabwa inshingano z’ubujyanama mu kigega cya Leta cy’ishoramari muri Kenya "Centum.

Mu ntangiriro z’uyu mwaka wa 2016, Dr Donald yagizwe Intumwa nkuru y’ikigega cy’amahoro muri Afurika Yunze Ubumwe na Komisiyo y’uyu muryango.

Kaberuka ni Umujyanama mu kanama ngishwanama k’Umuryango w’ubugiraneza ‘The Rockefeller Foundation’, ukorera muri Leta zUnze Ubumwe za Amerika, Mo Ibrahim Foundation, na Center for Global Development.

Kaberuka w’imyaka 65, yavukiye mu yahoze Perefegitura ya Byumba. Yigiye amashuri ye ya Kaminuza muri Tanzania, akomereza mu Bwongereza aho yaje kubona impamyabumenyi y’ikirenga mu by’ubukungu ayikuye muri Kaminuza ya Glasgow.

Src: Igihe

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa