Leta y’u Rwanda yatangaje ko yitegura kugirana ibiganiro byo gutsura umubano na Afurika y’Epfo.
Minisitiri w’ububanyi n’amahanga w’u Rwanda Amb.Dr Richard Sezibera yabitangarije abanyamakuru mu kiganiro cya mbere yagiranye na bo kuva yahabwa izi nshingano.
Yagize ati: “ Ntabwo turahura, tuzahura tubiganireho. Ibyo tugomba gukora twebwe nk’u Rwanda ni uko tugomba guhura tugatsura umubano uri hagati yacu, naho ibya Kayumba Nyamwasa n’abandi bashakishwa n’ubutabera kubera ibyaha bakoze muri iki gihugu ni ibindi, ntaho bihuriye no gutsura umubano wacu hagati y’u Rwanda na Afurika y’Epfo.”
Minisitiri Sezibera yavuze ko abakuru b’ibihugu byombi bategetse ko ibiganiro byatangira. Ntiyavuze igihe ibi biganiro bizabera ariko yavuze ko biri hafi.
Umubano w’u Rwanda na Afurika y’Epfo wajemo agatotsi nyuma y’aho Gen. Kayumba Nyamwasa ahungiye muri iki gihugu. Gen. Kayumba Nyamwasa wahoze ari mu bakomeye mu ngabo z’u Rwanda yahunze u Rwanda muri 2010, ni umwe mu bashinze ishyaka RNC ritavuga rumwe n’ubutegetsi bw’u Rwanda.
Minisitiri w’ububanyi n’amahanga wa Afurika y’Epfo Lindiwe Sisulu aherutse kuvuga ko Gen. Nyamwasa yamubwiye ko yifuza kugirana ibiganiro na Leta y’u Rwanda, gusa umunyamabanga wa Leta muri MINAFET, Amb. Olivier Nduhungirehe yamusubije ko ntabigganiro u Rwanda ruzagirana na we.
Nsanzimana Ernest ni Umwanditsi mukuru w’Ikinyamakuru Umuryango. Yatangiye gukorera iki kinyamakuru muri Nzeli 2016, afite Impamyabumenyi y’Icyiciro cya Kabiri cya Kaminuza (A0) mu Itangazamakuru n’Itumanaho yakuye muri Kaminuza y’u Rwanda Ishuri ry’ itangazamakuru n’ itumanaho