skol
fortebet

Ifoto y’umunsi: Hashyizwe hanze Ifoto ya perezida Kagame imaze imyaka 26 yose

Yanditswe: Monday 01, Jul 2019

Sponsored Ad

Mu gihe u Rwanda rwitegura kwizihiza umunsi wo kwibohora ku nshuro ya 25,umuyobozi w’ishami rishinzwe itangazamakuru muri RGB,Gerrard Mbanda yashyize hanze ifoto ya nyakubahwa perezida Kagame imaze imyaka 26,ubwo yaganiraga n’abanyamakuru ba Radio Muhabura ku byerekeye urugamba rwo kubohora u Rwanda.

Sponsored Ad

Perezida Kagame wari umugaba w’ingabo za RPA,yagaragaye ari kuganira n’aba banyamakuru babiri ba Radio Muhabura ku byerekeye urugamba rwo kubohora u Rwanda ubwo bari I Byumba mu mwaka wa 1993.

Gerrard Mbanda abicishije kuri Twitter ye,yashyize hanze iyi foto arangije yandika ati “1993: Abanyamakuru ba radio Muhabura ya RPF Inkotanyi baganira n’umugaba mukuru w’ingabo za RPA Paul Kagame ibyerekeranye n’urugamba rwo kwibohora. Hano hari I Ngondore-Byumba muri zone itaragwagamo nimirwano -DMZ.”

Kuwa 01 Ukwakira 1990 nibwo urugamba rwo kubohora rwatangijwe n’ingabo za APR za FPR Inkotanyi,rwarangiye kuwa 04 Nyakanga 1994.



Iyi foto ya Nyakubahwa perezida Kagame imaze imyaka 26 yose

Ibitekerezo

  • Ntabwo watsinda urugamba rwo kwibohora utiziritse umukanda.Tekereza kurwana inyaka 4 yose,udasinzira.Habaye ubwitange bukomeye.Gusa twizere ko mu Rwanda bitazongera kuba ngombwa ko abantu barwana.Tuge twibuka ko ari abanyarwanda barwanye n’abandi banyarwanda.
    Imana yacu idusaba gukundana,ikatubuza kurwana.Nibwo u Rwanda rwatemba amata n’ubuki.

    Abo banyamakuru ni Mbanda na Kalibata.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa