skol
fortebet

Impamvu yatumye Perezida Kagame yubaka Kigali Arena yamenyekanye

Yanditswe: Friday 21, Feb 2020

Sponsored Ad

skol

Perezida w’Ikipe ya Toronto Raptors, Masai Ujiri,wari witabiriye ibirori byo kumurika iserukiramuco rya Giants of Africa Festival, rizabera mu Rwanda mu gihe cy’icyumweru ku matariki ya 16-22 Kanama 2020, yavuze ko igitekerezo cyo kubaka Kigali Arena perezida Kagame yagikuye ku mukino wa NBA All Stars wari wabereye Toronto.

Sponsored Ad

Masai yavuze ko yatumiye Perezida Kagame mu mukino wa NBA All Stars wabereye muri Canada,hamwe n’irushanwa rya slum dunk yari yicaye muri stade, Masai akajya amureba buri kanya ariko agasanga yubitse umutwe. Ngo yaketse ko hari ikibazo gihari, niko kumubaza ibyabaye.

Perezida Kagame yongeye kubika umutwe ngo aramubaza ati “Bizasaba iki kugira ngo twubake Arena nk’iyi muri Afurika, mu Rwanda? None ubu murebe aho twicaye!.”

Yavuze ko kuba u Rwanda ari igihugu cyagaragaje ugutsinda kuri uyu mugabane, ngo biri mu mpamvu zatumye rutoranyirizwa kwakira iri serukiramuco rya Giants of Africa.

Yakomeje ati “Kuva muri ibyo bihugu byose tukarizana hano, ku bwanjye ni ugutsinda. Iyo dutsinze muri siporo, dutsinda ku kibuga tukanatsinda hanze yacyo. Iyo utsinze hanze y’ikibuga uhuriza abantu hamwe, urubyiruko, abagore, wongerera abantu ubushobozi, ukongerera abagore ubushobozi, ugatera imbere.”

Perezida Kagame yashimiye Giants of Africa ihesha ishema uyu mugabane, byaba mu mikino, umuco n’imyidagaduro, bigashyira urubyiruko mu mwanya wo kugera ku rwego rukomeye.

Yavuze ko abasura u Rwanda bahageze ku nshuro ya mbere bazabona ko rufite abantu bagira urugwiro, kandi buri wese azabyibonera, ndetse ko iri serukiramuco rizagenda neza buri wese abigizemo uruhare.

Yakomeje ati “Abaturage b’iki gihugu, ibyahise tubisiga inyuma tukareba imbere ahubwo tukabivanamo amasomo, ariko abaturage bacu ni abantu bafite intego zikomeye, bakora cyane kandi dukeneye kwishima. No mu bibazo byose baciyemo bagombaga guhangana nabyo n’ubu bagifite, nabwira buri wese ko bisanga kandi bazabibona.”

Iri serukiramuco rizabera mu Rwanda rizahuriza hamwe urubyiruko rw’abahungu n’abakobwa bagera kuri 200, bazaturuka mu bihugu 11.

Amafoto: IGIHE

Ibitekerezo

  • Nibyo rwose Arena yari ikenewe kd yatangiye gutanga umusaruro ugaragara

    Nibyo rwose Arena yari ikenewe kd yatangiye gutanga umusaruro ugaragara

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa