skol
fortebet

Inkunga y’ingoboka yabafashije kwigurira icyuma cy’asaga miliyoni 6

Yanditswe: Sunday 26, Mar 2017

Sponsored Ad

Abasaza n’abakecuru bahabwa inkunga y’ingoboka mu Murenge wa Rugengabali mu karere ka Burera biguriye icyuma gisya imyaka, cyabafashije kwiteza imbere biciye ku musaruro bakibyaza.
Aba basaza bibumbiye muri koperative igizwe n’abanyamuryango 308, bafashe icyemezo cyo guhuriza hamwe imbaraga, bagenda bigomwa igice cy’amafaranga bahabwaga mu rwego rw’iyo nkunga.
Buri wese yatangaga ibihumbi 15 kuri 21 agenerwa umuntu ku kwezi. Ibyo byatumye bigurira icyuma gisya imyaka gifite agaciro k’ (...)

Sponsored Ad

Abasaza n’abakecuru bahabwa inkunga y’ingoboka mu Murenge wa Rugengabali mu karere ka Burera biguriye icyuma gisya imyaka, cyabafashije kwiteza imbere biciye ku musaruro bakibyaza.

Aba basaza bibumbiye muri koperative igizwe n’abanyamuryango 308, bafashe icyemezo cyo guhuriza hamwe imbaraga, bagenda bigomwa igice cy’amafaranga bahabwaga mu rwego rw’iyo nkunga.

Buri wese yatangaga ibihumbi 15 kuri 21 agenerwa umuntu ku kwezi. Ibyo byatumye bigurira icyuma gisya imyaka gifite agaciro k’ amafaranga y’u Rwanda agera kuri 6,449,060.

Kugeza ubu bari kugenda babona inyungu ku buryo mu iminsi iri mbere bateganya kuzivana ku urutonde rw’abahabwa iyi nkunga.

Iyi mashini isya ibigori ifasha aba baturage igihe inkunga y’ingoboka iba yatinze kuza kuko babona amafaranga yo kwifashisha mu ngo zabo no kwikemurira ibibazo bitandukanye bahura nabyo.

Umuyobozi w’akarere ka Burera, Uwambajemariya Florenence, yabwiye Umuryango ko bafashije aba baturage kwibumbira muri iyi koperative, bakiteza imbere ku buryo mu iminsi iri imbere bashobora kuzakurwa kuri uru rutonde, inkunga bahabwaga igafasha abandi.

Ati” Hari igihe kijya kigera tukavugurura urutonde tukagira abo dukuramo, ariko na none ntago turabasha kwigira ari na nayo ntambara turimo kurwana umunsi ku munsi.”
Uretse aba baguze iki cyuma, hari n’abaguramo amatungo ku buryo abafasha kwikenura.

Amafaranga iki cyuma kinjiza ashorwa mu ibindi bikorwa by’ubucuruzi bw’imyaka nabwo bubafasha kwiteza imbere.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa