skol
fortebet

Kigali: Umusore yakoze ku gipangu cyarimo umuriro w’amashanyarazi hafi y’umuhanda ahita apfa

Yanditswe: Monday 30, Sep 2019

Sponsored Ad

Umusore uri mu kigero cy’imyaka 20 wo mu Murenge wa Kimironko mu Karere ka Gasabo, usanzwe atoragura ibyuma akabigurisha,yakoze ku nsinga zikikije igipangu zarimo umurimo umuriro w’amashanyanyarazi uramufata ahita apfa.

Sponsored Ad

Uyu musore utavuzwe amazina, biravugwa ko yari ari gutoragura ibyuma byo kugurisha mu gace kamwe ko ku Kimironko munsi gato y’isoko,ashaka kwihagarika hafi y’igipangu cyari gihari,akoze ku nsinga zari zigikikije umuriro uramufata kugeza apfuye.

Uyu musore yakoze kuri izi nsinga atazi ko zarimo umuriro,birangira umufashe arapfa ubwo yarimo atoragura ibyuma byo kujya kugurisha mu muhanda.

Abageze aho uyu musore yapfiriye nibo bavuze ko yishwe n’uyu muriro wari mu nsinga zo kuri iki gipangu agiye kwihagarika nkuko babyemeje mu mashusho yakwirakwijwe ku mbuga nkoranyambaga.

Urupfu rw’uyu musore rwabaye ahagana saa tanu n’igice kuri uyu wa Mbere tariki ya 30 Nzeri 2019 nyuma y’imvure nyinshi yaguye mu mujyi wa Kigali.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa