skol
fortebet

Meya Nzamwita arasaba imbabazi abaturage 26 bamushinja kubicira ubukwe

Yanditswe: Thursday 22, Dec 2016

Sponsored Ad

Imiryango y’abasore n’inkumi 26 ituye mu Murenge wa Muhondo mu Karere ka Gakenke, irashyira mu majwi meya w’aka karere kubicira gahunda yo gusezerana, we akavuga ko atari we wabiteye gusa akabisabira imbabazi.
Aba baturage bavuga ko kuva mu Ukwakira uyu mwaka, nta munyamabanga nshingwabikorwa w’umurenge bafite, bityo meya w’aka karere akaba ari we wagombaga kubasezeranya, gusa gahunda bahawe ikaba ipfa buri munsi.
Bavuga ko kugeza ubu uretse no kuba ubukwe bwabo bwarapfuye, bamaze no kwangiza (...)

Sponsored Ad

Imiryango y’abasore n’inkumi 26 ituye mu Murenge wa Muhondo mu Karere ka Gakenke, irashyira mu majwi meya w’aka karere kubicira gahunda yo gusezerana, we akavuga ko atari we wabiteye gusa akabisabira imbabazi.

Aba baturage bavuga ko kuva mu Ukwakira uyu mwaka, nta munyamabanga nshingwabikorwa w’umurenge bafite, bityo meya w’aka karere akaba ari we wagombaga kubasezeranya, gusa gahunda bahawe ikaba ipfa buri munsi.

Bavuga ko kugeza ubu uretse no kuba ubukwe bwabo bwarapfuye, bamaze no kwangiza imitungo myinshi bakoresha bategura ubukwe.

Umwe muri aba baturage yagize ati “Tumaze amezi menshi nta gitifu w’umurenge dufite kuko ngo yagiye gukora ku karere. Kuva icyo gihe abasore n’inkumi bagiye bakenera gusezerana ntibabonye ubasezeranya, meya yagiye atanga gahunda, nka tariki ya 15 uku kwezi ariko birangira ushinzwe irangamimerere ku murenge atubwiye ko meya atazaboneka, icyo gihe abagombaga gusezerana ku murenge bose bari bateguye ubukwe, ariko birangira meya atabonetse tujya mu bihombo bikomeye, abari benze inzoga barazigurishije.”

Yunzemo ati “Meya Yavuze ko azaboneka tariki ya 21 Ukuboza saa saba, na bwo abantu biteguraga, mu miryango abantu baritegura, batumira ababyeyi barimo abavuye mu Ntara nko mu Mutara, Rusizi n’ahandi. Twari twatanze komande z’ibiryo bishyirwa muri sale zo twari twakodesheje, saa saba twari twageze ku murenge kuko batubwiraga ko meya akorera kuri gahunda kandi afite inama y’abaturage saa munani, gusa byarangiye nabyo bipfuye.”

Uyu muturage avuga ko ushinzwe irangamimerere ku murenge ari we wabahaga gahuda yose ya meya, ndetse akabwira ko bagomba kuza kare.

Undi muri aba baturage yakomeje agira ati “Twari twakodesheje amamodoka, saa saba ziragera turategereza, byageze saa munani nta mukozi wo ku murenge uhari, bigeze aho tubona uyu ushinzwe irangamimerere araje aratubwira ko ngo twihangana kuko meya avuze ko adahari, twahise tumubwira tuti ‘ese akubwiye ko adahari aya masaha koko?’ We yatubwiye ko yagiye mu itorero ry’igihugu, byateje umwuka mubi n’akajagari, gusa twarihanganye.”

Aba baturage bavuga ko n’ubwo basabye ko bakomeza kumutegereza, babwiwe ko meya ataboneka ahubwo bagomba gutaha bakazashaka undi munsi.

Bimwe mu bibazo bikomeye bavuga ko bahuye na byo, birimo gutakaza amafaranga menshi, kuba ubukwe bumaze igihe busubikwa kandi hari abatumirwa baba bavuye mu ntara, no kuba amatorero aba basengeramo adashobora kwemera kubasezeranya mu gihe batasezerana ku murenge.

Meya arasaba imbabazi ariko amakosa akayivanaho

Meya w’aka karere ushyirwa mu majwi we arahakana kubicira ubukwe, ahubwo akavuga ko byatewe n’uko ushinzwe irangamimerere muri uyu murenge ngo yashyiragaho gahunda yo gusezerana atamubwiye.

Meya Nzamwita Deogratias yagize ati “Tuzabasezeranya ku wa gatatu, gusa habaye ikibazo kuko njye navuganye n’uyu muyobozi mbere y’umushyikirano ko tuzabasezeranya nyuma yawo, we ahita ashyiraho itariki atambwiye, kandi uwo munsi nagiye mu wundi murenge, habayeho kutumvikana, abaturage turabihanganisha tubabwira ko mu minsi iri imbere turi bube twabahaye undi gitifu, ntabwo twabarangaranye.”

Yunzemo ati “Rwose nta bushake bukeya bwabaye, ni uko habaye kutumvikana, turabibasabira imbabazi.”

Aba baturage bo bavuga ko kutumvikana hagati y’aba bayobozi, ari byo byabareye ibihombo bavuga ko bikomeye mu miryango y’abagiye kuzabana.

Src: izubarirashe

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa