skol
fortebet

Min Mushikiwabo yabwiye Diaspora Nyarwanda ko izoroherezwa mu matora 2017

Yanditswe: Thursday 15, Dec 2016

Sponsored Ad

Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga, akaba n’Umuvugizi wa Guverinoma y’u Rwanda, Louise Mushikiwabo, yijeje Abanyarwanda baba mu mahanga [Diaspora], ko mu matora ya Perezida wa Repubulika mu 2017 bazongererwa ibiro by’amatora.
Ibi yabigarutseho mu nama y’Igihugu y’Umushyikirano iri kuba ku nshuro ya 14 yatangiye kuri uyu wa Kane tariki 15 Ukuboza 2016. Ni nyuma y’ikibazo cyari cyigaragajwe ko Abanyarwanda baba mu bihugu binini batoroherezwa gutora.
John Kijuli, utuye muri West Canada, yabwiye abari (...)

Sponsored Ad

Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga, akaba n’Umuvugizi wa Guverinoma y’u Rwanda, Louise Mushikiwabo, yijeje Abanyarwanda baba mu mahanga [Diaspora], ko mu matora ya Perezida wa Repubulika mu 2017 bazongererwa ibiro by’amatora.

Ibi yabigarutseho mu nama y’Igihugu y’Umushyikirano iri kuba ku nshuro ya 14 yatangiye kuri uyu wa Kane tariki 15 Ukuboza 2016. Ni nyuma y’ikibazo cyari cyigaragajwe ko Abanyarwanda baba mu bihugu binini batoroherezwa gutora.

John Kijuli, utuye muri West Canada, yabwiye abari bateraniye mu mushyikirano ko Leta yabafasha mu matora ya 2017 kuko mu matora ya Referendumu aherutse ku ngingo ya 101 batagize ayo mahirwe.

Ati “Nkatwe Abanyarwanda dutuye kure ya ambasade ntabwo twagize amahirwe yo gutora umwaka ushize [Itegeko Nshinga]. Twagombaga gutorera kuri Ambasade [Ottawa] kandi kuva aho duherereye uyigeraho hareshya nka Kigali-Johannesburg.”

Minisitiri Mushikiwabo yavuze ko iki kibazo ari rusange mu bihugu binini cyane cyane aho u Rwanda rudafite abaruhagarariye benshi.Yabwiye Diaspora Nyarwanda ko bari gukora ibishoboka byose ngo bazoherezwe mu matora ya Perezida wa Repubulika.

Yagize ati “Nagira ngo menyeshe n’abandi Abanyarwanda batuye mu mahanga ko iki kibazo twagihagurukiye dufatanyije na Komisiyo y’Igihugu y’Amatora kugira ngo twongere ibiro by’amatora. Tukaba tubizeza ko mu matora ari imbere y’umwaka utaha Umunyarwanda wese uri mu mahanga wifuza gutora, turimo gukora ibishoboka byose kugira ngo azabashe gutora bitamuruhije cyane.”

Yakomeje agira ati “Ndagira ngo mbizeze ko iki kibazo ari mu Butaliyani, Espagne, nko muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika dutorera ahantu habiri gusa; New York na Washington, tuzakorana na Ambasade z’ibyo bihugu hano kugira ngo badufashe guha amahirwe Abanyarwanda bose bifuza gutora, ndagira ngo mbizeze ko icyo kibazo mu matora y’umwaka utaha azajya kugera twaramaze kugikemura.”

Umunsi w’amatora ya Perezida wa Repubulika ku Banyarwanda bazatorera mu mahanga ni ku itariki ya 3 Kanama 2017, naho abazatorera mu Rwanda ni ku itariki ya 4 Kanama 2017.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa