skol
fortebet

Musanze: Umugabo uvugwaho uburwayi bwo mu mutwe yatemye abantu 7 umwe ahasiga ubuzima

Yanditswe: Wednesday 22, Jan 2020

Sponsored Ad

Umugabo witwa Nsabiyera Emmanuel bivugwa ko afite uburwayi bwo mu mutwe wo mu karere ka Musanze,umurenge wa cyuve , Akagari ka Migeshi , umudugudu wa Mugari yatemye abantu barindwi akoresheje umupanga, barimo 5 bakomoka mu muryango umwe n’abandi 2 bari baje gutabara.

Sponsored Ad

Abaturage bavuze ko uyu mugabo wakoraga akazi ko gutema ibiti yageze mu bantu atangira kubatema,barimo uwitwa Nyirabatezi Sarah wahise yitaba Imana.

Nkuko amakuru agera ku Umuryango abitangaza, uyu mugabo yinjiye mu gace atangira gutemagura uyu mugore, haza abagabo 2 bamutera amabuye ngo areke gutema umuntu ahita abirukaho agenda atema uwo ariwe wese.

Nteziyaremye Aimable avuga ko uwatemwe ari nyirabukwe ngo yahageze asanga amaze gutema abantu 7 umwe yapfuye aho we yemeje ko uyu Nsabiyera w’imyaka 37 nta burwayi bwo mu mutwe afite.

Mukarurenzi umwana wa nyakwigendera avuga ko ntacyo umuryango we wapfaga na Nsabimana kuko ngo nta rubanza bigeze baburanamo cyangwa ngo babe buhuje imbibi.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’umurenge wa Cyuve, Uwabera Alice, yemeje aya makuru ati " umugabo ufite uburwayi bwo mu mutwe yatemye abantu 7 umwe ahita yitaba Imana abandi 6 bakaba bajyanywe mu bitaro bya Ruhengeri.”

Uretse kwica Nyirabatezi Sarah,uyu Nsabiyera yatemye umuhugu we,umwuzukuru n’abandi bari baje gutabara barimo n’umukazana wa nyakwigendera.

Source:Hanorwanda.com

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa