skol
fortebet

Nyamirambo:Abanyerondo bategetswe kurinda irimbi kubera ibisambo bitaburura imirambo iyishyinguwemo

Yanditswe: Wednesday 16, Jan 2019

Sponsored Ad

Abanyerondo b’I Nyamirambo bategetswe kurinda irimbi riherereye ahitwa mu Rugarama mu Murenge wa Nyamirambo mu Karere ka Nyarugenge, kugira ngo bakumire abajura baritabururamo imirambo bakeka ko yashyinguranywe ibintu by’agaciro birimo zahabu n’insimburangingo.

Sponsored Ad

Abajura bamaze iminsi bibasira iri rimbi bashaka kurikuramo ubukungu ariyo mpamvu ubuyobozi bw’uyu murenge bwategetse aabanyerondo kuririnda.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Nyamirambo, Uwamwiza Chantal, yabwiye IGIHE dukesha iyi nkuru, ko uburinzi bwashyizweho mu kubahiriza uburenganzira bw’abahashyinguwe.

Yagize ati "Icyo tubitezeho ni uguhagarara aho ku irimbi ngo igihe umuntu yashyinguwe uburenganzira bw’umurambo bwubahirizwe. Ntabwo ugomba gutabururwa kuko n’abatabururwaga ntabwo nahamya ko ari uko babaga bashyinguye nabi.

Hashobora kuba harimo ibintu byinshi, hashobora kuba harimo abaje gucucura umurambo kwa kundi baba bashyinguye umuntu bazi ko yashyinguranywe amazahabu n’ibindi bintu bifite agaciro."

Iri rimbi ryo mu Rugarama ryaterwaga n’abandi bantu bashakaga ibyuma byubakishwa imva n’amakaro azishyirwaho kugira ngo babigurishe.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa