skol
fortebet

Nyanza: Umuhuzabikorwa w’inzu zitanga ubufasha mu by’amategeko yitabye Imana azize urupfu rutunguranye [Yavuguruwe]

Yanditswe: Tuesday 29, Oct 2019

Sponsored Ad

Mu gitondo cyo kuri uyu wa kabili taliki ya 29 Ukwakira 2019,nibwo Umuhuzabikorwa w’inzu zitanga ubufasha mu by’amategeko [MAJ] mu karere ka Nyanza Madamu UMUHIRE Claudine yitabye Imana azize urupfu rutunguranye mu gitondo ubwo yari agiye ku kazi.

Sponsored Ad

Umuyobozi w’akarere ka Nyanza,Ntazinda Erasme, yemereye Umuryango ko aya makuru ariyo ariko ahakana amakuru yabyutse avugwa ko yaba yanyereye mu bwogero mu gitondo agapfa.

Yagize ati "Nibyo koko muri iki gitondo nibwo twakiriye iyi nkuru y’akababaro ko Umuhire Claudine yitabye Imana.Ntabwo turabasha kumenya icyamwishe ariko ubu ari mu bitaro dutegereje gahunda y’umuryango we kugira ngo tubafashe kumushyingura.

Ibyo kugwa mu bwogero ntabwo ari byo kuko yitabye Imana ari mu modoka ajya kwa muganga.Abaganga nibo baraza kutubwira icyo yazize."

Nyakwigendera Umuhire Claudine yari atuye mu karere ka Muhanga,umurambo we wahise ujyanwa ku bitaro bya Kabgayi.


Nyakwigendera Umuhire Claudine ari coordinator wa MAJ mu karere ka Nyanza

Ibitekerezo

  • RIP Madamu UMUHIRE Claudine.Birababaje cyane.Nkuko bible ivuga muli Umubwiriza 9:5,upfuye ntabwo aba yumva.Ntabwo rero yakitaba imana kandi atumva.Umwuka Imana yashyize muli Adamu,ntabwo ari Roho itekereza nkuko benshi bibeshya.Ahubwo ni “neshamah “ mu Giheburayo (breath mu Cyongereza,Souffle mu Gifaransa).Uwo mwuka imana yashyize muli Adamu,siwo utekereza.Hatekereza “ubwonko gusa”.Umwuka uba mu mubiri wacu,ni imbaraga zidukoresha.Twabigereranya n’amashanyarazi akoresha Radio.Ntabwo rero umwuka wakitaba imana kandi “udatekereza”.Iyo dupfuye,uwo mwuka uragenda,nkuko amashanyarazi nayo agenda,RADIO ntiyongere kuvuga.Dore urugero rwiza rwerekana ko iyo dupfuye tutaba twitabye imana: Igihe Yakobo bamubwiraga ko umuhungu we witwaga YOZEFU yapfuye,ntabwo yavuze ko umwana we yitabye imana.Ahubwo yavuze ko azasanga umwana we mu gitaka (Intagiriro 37:35).Bible yigisha ko upfuye yakoraga ibyo imana idusaba,azazuka “ku munsi w’imperuka”,agahembwa ubuzima bw’iteka muli paradizo (Yohana 6:40).Ni Yesu ubwe wabivuze.Abantu bapfa biberaga mu byisi gusa,biba birangiye batazazuka kuko imana ibafata nk’abanzi bayo (Yakobo 4:4 ).Barabora bikarangira (Abagalatiya 6:8).

    UWITEKA ABE HAFI YUMURYANGO WE NUKURI

    RIP ma Cousine.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa