skol
fortebet

Nyaruguru: Uwarokotse Jenoside yishwe n’abantu bataramenyekana

Yanditswe: Monday 13, Mar 2017

Sponsored Ad

Museruka Theoneste, warokotse Jenoside yakorewe Abatutsi, wo mu Karere ka Nyaruguru, yakuwe mu ruzi rw’Akagera yapfuye bigaragara ko yashinyaguriwe n’abantu bataramenyekana.
Museruka w’imyaka 36 y’amavuko akomoka mu murenge wa Rusenge yigishaga ku ishuri ribanza rya Nyantanga. Amakuru aravuga ko yishwe asatuwe umunwa, akurwamo amaso, anacibwa akaboko.
Umuyobozi w’Akarere ka Nyaruguru, Habitegeko François, yabwiye IGIHE ko kuri iki Cyumweru tariki ya 12 Weurwe 2017, aribwo bagiye kuzana (...)

Sponsored Ad

Museruka Theoneste, warokotse Jenoside yakorewe Abatutsi, wo mu Karere ka Nyaruguru, yakuwe mu ruzi rw’Akagera yapfuye bigaragara ko yashinyaguriwe n’abantu bataramenyekana.

Museruka w’imyaka 36 y’amavuko akomoka mu murenge wa Rusenge yigishaga ku ishuri ribanza rya Nyantanga. Amakuru aravuga ko yishwe asatuwe umunwa, akurwamo amaso, anacibwa akaboko.

Umuyobozi w’Akarere ka Nyaruguru, Habitegeko François, yabwiye IGIHE ko kuri iki Cyumweru tariki ya 12 Weurwe 2017, aribwo bagiye kuzana umurambo nyuma yo gutabazwa n’abaturage bo mu Karere ka Ngoma, bawubonye n’ibyangombwa bye.

Uyu muyobozi yanavuze ko abo mu muryango w’uyu mugabo bavuze ko yavuye mu rugo agiye kuri banki, yekerekeza i Kigali kuzana impamyabumenyi ye, bityo bikaba bigoye kumenya aho yiciwe.

Perezida wa Ibuka, Prof Dusingizemungu Jean Pierre, yavuze ko hagikusanywa amakuru ngo ntawahita yemeza ko kwicwa gutyo bifitanye isano n’ingengabitekerezo ya Jenoside.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa