skol
fortebet

Perezida Kagame yitabiriye umuhango wo gusoza FESPACO u Rwanda rwaherewemo igihembo [AMAFOTO]

Yanditswe: Sunday 03, Mar 2019

Sponsored Ad

Perezida wa Repubulika yaraye yitabiriye umuhango wo gusoza iserukiramuco rya FESPACO ryaberaga mu mujyi wa Ouagadougou mu gihugu cya Burkina Faso aho yari kumwe na perezida w’iki gihugu Roch Kabore n’umufasha we Sika Kaboré, Perezida wa Mali Ibrahim Boubacar Keïta n’umufasha we Keïta Aminata Maïga, n’uwahoze ari perezida wa Ghana Jerry John Rawlings.

Sponsored Ad

Perezida Kagame yashimiye mugenzi we Roch Kabore kuba yaratekereje ku Rwanda akanaruha igihembo muri iri serukiramuco rya FESPACO.

Kagame yashimiye abatsinze muri iri serukiramuco ndetse yifuriza iterambere abahanzi bakizamuka aho yavuze ko ubuhanzi bwa Africa burimo Sinema aribwo buzafasha Africa kwigarurira imitima ya benshi.

Perezida Kagame yavuze ko nta hantu heza abantu bahurira ngo basangizanye umuco ndetse n’ubuhanzi nko mu iserukiramuco rya FESPACO.

Muri uyu muhango wo gusoza FESPACO 2019,u Rwanda rwahawe igihembo nk’umushyitsi w’Imena muri iri serukiramuco.





Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa