skol
fortebet

Rubavu itewe inkeke n’ ingo abaturage barimo guhindura amacumbi akodeshwa

Yanditswe: Wednesday 04, Jan 2017

Sponsored Ad

Ubuyobozi bw’Akarere ka Rubavu, buvuga ko buhangayikishijwe n’ikibazo cy’amacumbi atujuje ibisabwa ndetse n’amazu yahinduwe amacumbi hirya no hino mu mujyi wa Gisenyi.
Ubuyobozi buvuga ko kuba hari amazu yahinduwe amacumbi ari ikibazo gikomeye ku mutekano ndetse n’ubukungu bw’igihugu, kuko aya macumbi atagira ibiyaranga ndetse akaba nta n’ibyangombwa biyaranga agira ndetse n’ibihakorerwa bikaba bitazwi.
Mugisha Honore, umunyamabanga nshingwabikorwa w’umurenge wa Gisenyi ufite igice kinini (...)

Sponsored Ad

Ubuyobozi bw’Akarere ka Rubavu, buvuga ko buhangayikishijwe n’ikibazo cy’amacumbi atujuje ibisabwa ndetse n’amazu yahinduwe amacumbi hirya no hino mu mujyi wa Gisenyi.

Ubuyobozi buvuga ko kuba hari amazu yahinduwe amacumbi ari ikibazo gikomeye ku mutekano ndetse n’ubukungu bw’igihugu, kuko aya macumbi atagira ibiyaranga ndetse akaba nta n’ibyangombwa biyaranga agira ndetse n’ibihakorerwa bikaba bitazwi.

Mugisha Honore, umunyamabanga nshingwabikorwa w’umurenge wa Gisenyi ufite igice kinini cy’umujyi wa Gisenyi, avuga ko iki kibazo kibangamye cyane kuko usibye kunyereza umusoro n’andi mafaranga, amacumbi atemewe ashobora guteza ibibazo by’umutekano muke.

Aragira ati “Umuntu arakena yari afite inzu agashyiraho abakomisiyoneri bashinzwe kujya bamuzanira abakiliya bo gucumbika, aha ni ho hakorerwa ibyaha byose bibaho muri uyu mujyi birimo ubusambanyi, ubujura, irengero ry’ibiyobyabwenge n’ibindi byose bibangamiye iterambere n’uburere duha abana bacu, twabifatiye umwanzuro kuko birakabije.”

Uyu muyobozi akomeza agira ati “Kugeza ubu biragoye kuvuga umubare w’amacumbi acumbikira abantu muri uyu mujyi kuko usibye n’ibyo hari n’abantu bakodesha nabo bakajya bakodesha abandi mu nzu kandi ntibyemewe, ntabwo banditswe mu bitabo ndetse n’ibyo bakora ntabwo byemewe kuko hari ababikora mu buryo bwemewe kandi babitangira umusoro batakibona abakiliya.”

Kayiranga Vianney, umuyobozi wa rimwe mu macumbi abarizwa muri uyu mujyi wa Gisenyi, avuga ko iki kibazo kibangamye kandi gisigaye gituma babura abakiliya n’ababagana kubera ko abakabagannye bamaze kumenya ko hari aha make kandi mu bwihisho kuburyo hashobora gukorerwa ibyaha bitandukanye birimo gukoresha ubusambanyi abana, kuko nta gitsure n’ibindi.

Aragira ati “Rwose turifuza ko iki kibazo cyakurikiranwa n’ababishinzwe kuko kiratubangamiye, murareba twe dukora mu buryo bwemewe n’amategeko turasora, ariko umuntu aragenda agakodesha inzu ibihumbi 50 akajya ayinjiza buri munsi kubera kwinjiza abantu benshi kandi kuri make, nta musoro atanga nta bugenzuzi akorerwa n’inzego z’umutekano, ntizihamenya kuko n’abahaturiye babona binjira abandi basohoka, dukeneye ubufasha.”

ACP Emmanuel Karasi, umuyobozi wa Polisi y’igihugu mu ntara y’Uburengerazuba, avuga ko iki kibazo bari bagifiteho amakuru ariko adahagije, ariko ngo bagiye kugikurikirana gicike burundu kandi n’ababikora bashakirwe ibihano bikarishye, gusa ibyiza akaba abasaba ko babireka hatabayeho guhana.

Src: Imvaho

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa