skol
fortebet

Rulindo: Icyemezo cyo kutagurisha ibigori bibisi ntikivugwaho rumwe

Yanditswe: Saturday 11, Feb 2017

Sponsored Ad

Bamwe mu baturage b’Akarere ka Rulindo mu Ntara y’Amajyaruguru ntibarumva rumwe n’ ubuyobozi ku cyemezo ubuyobozi bw’Akarere bwafashe cyo kubabuza kugurisha ibigori bibisi.
Ni icyemezo cyafashwe mu gihe abaturage bari bafite akamenyero ko kugurisha ibigori mu muhanda byaba ibitetse, ibyokeje n’ ibibisi. Aba baturage ibi bigori babigurishaga imodoka zica muri aka karere mu muhanda Musanze – Kigali.
Uwitwa Mutabazi Silas wo mu mudugudu wa Muko mu Kagari ka Mukoto mu Murenge wa Bushoki mu Karere (...)

Sponsored Ad

Bamwe mu baturage b’Akarere ka Rulindo mu Ntara y’Amajyaruguru ntibarumva rumwe n’ ubuyobozi ku cyemezo ubuyobozi bw’Akarere bwafashe cyo kubabuza kugurisha ibigori bibisi.

Ni icyemezo cyafashwe mu gihe abaturage bari bafite akamenyero ko kugurisha ibigori mu muhanda byaba ibitetse, ibyokeje n’ ibibisi. Aba baturage ibi bigori babigurishaga imodoka zica muri aka karere mu muhanda Musanze – Kigali.

Uwitwa Mutabazi Silas wo mu mudugudu wa Muko mu Kagari ka Mukoto mu Murenge wa Bushoki mu Karere ka Rulindo yavuze ko bari bafite ingeso yo kugurisha ibigori bibisi ariko ngo ubuyobozi bw’ aka karere burimo kuyibacaho.

Yagize ati “Kuva kera muri aka gace k’ amajyaruguru twari tumenyereye kotsa no kugurisha ibigori bibisi, rwose vuba aha ubuyobozi bwafashe icyemezo cyo guca iyi ngeso. Umuntu yafata ikigori akagenda aravuza ikondera mu muhanda twacyo byari bidutwaye”

‘Kuvuza ikondera’ ni imvugo ikoreshwa n’ abaturage bo muri ibi bice bashaka kuvuga kurya ikigori cyokeje cyangwa igitetse

Nubwo abari batunzwe no gucuruza ibigori bibisi bavuga ko iki cyemezo kizabahombya, ku rundi ruhande hari abavuga ko iki cyemezo kizabafasha kubona inyungu iruta iyo bari basanzwe babona.

Umwe muri bo yagize ati “Icyemezo ubuyobozi bwafashe twaragishimye kuko umuhinzi yabigurishaga bikiri bibisi akabigurisha ku giciro gito ariko nitubigurisha byumye tuzajya twihagararaho tubigurishe tudahenzwe”

Umuyobozi w’Akarere ka Rulindo Kayiranga Emmanuel avuga ko kubuza abaturage kugurisha ibigori bikiri bibisi ku bahisi n’abagenzi no kubyokereza ku mihanda ari umwanzuro Akarere kafashe mu rwego rwo kubafasha kudapfusha ubusa umusaruro wabo kuko kubihunika no kubitunganya byumye ari byo byagaragaje ko bifitiye akamaro abahinzi kurushaho.

Meya Kayiranga avuga ko hashyizweho gahunda yo guhuza abahinzi n’abashoramari babagurira umusaruro ku giciro cyiza kandi kizwi ,ngo akaba ari na yo mpamvu hagenda hashyirwaho ubwanikiro bwujuje ibisabwa n’ubwo ngo butaragera ku gipimo gikenewe.

Amakuru Ikinyamakuru Umuryango cyamenye ni uko iki cyemezo atari umwihariko w’ akarere ka Rulindo ahubwo ari icyemezo cyafashwe n’ Intara yose y’ amajyaruguru.

Ni icyemezo ubuyobozi buvuga ko kigamiye gufasha abaturage kudapfusha ubusa umusaruro w’ ibigori no kubafasha kwimakaza isuku.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa