skol
startimes

Umukozi wa Komite Olempiki y’u Rwanda afunzwe akekwaho ruswa

Amakuru   Yanditswe na: 13 February 2017 Yasuwe: 3967

Mukundiyukuri Jean De Dieu, umuyobozi muri Komite Olempike y’u Rwanda (CNOSR) ari mu maboko ya Polisi y’igihugu akurikiranweho icyaha cya Ruswa.

Uyu muyobozi ushinzwe ibikorwa (Directeur Executif) muri CNOSR, yatawe muri yombi kuri uyu wa mbere tariki ya 13 Gashyantare 2017 nk’ uko polisi yabitangarije Ikinyamakuru Kigali Today.

Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda, ACP Theos Badege ni we wemeje aya makuru.

Ati “Uwo mukozi wa Komite Olempiki yafunzwe uyu munsi, akaba na we kimwe na bagenzi be bo muri Volleyball, akurikiranweho icyaha cya ruswa ubu iperereza rikaba rikomeje.”

Mukundiyukuri asanze muri gereza abandi bakozi babiri bo mu ishyirahamwe ry’umukino w’intoki mu Rwanda, Volleyball (FRVB) bamaze iminsi itatu bafunzwe, na bo bakurikiranweho icyaha cya Ruswa.

Mukundiyukuri Jean de Dieu ni umusifuzi mu mikino ya Beach Volleyball yatsindiye, uwo mwanya muri Werurwe 2016, yawusimbuyeho Serge Mwambali wirukanywe, kubera amakosa yakoze ajyanye no kutubahiriza inshingano ze

Ibitecyerezo

  • Who are you?

    Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa


Inzindi nkuru

Kayonza: Umugabo yishe umwana w’umugore we w’imyaka ibiri amuteye...

Mu Ijoro ryakeye mu Mudugudu w’Irebero mu Kagari ka Nyagatovu mu Murenge wa...
18 January 2021 Yasuwe: 5069 0

Umurambo wa Mirimo Gaspard Wataburuwe; Yaramaze imyaka 4 yitabye Imana-...

Mirimo Gaspard ni umunyemari ukomeye witabye Imana muri Gicurasi 2016 aho...
16 January 2021 Yasuwe: 9063 0

Apotre Mignone uri mu bavugabutumwa bakunzwe muri Kigali yakijijwe avuye mu...

Birashoboka cyane ko byaba atari ubwa mbere wumvise izina Apotre Mignone...
16 January 2021 Yasuwe: 14154 0

Nyarugenge: Yashakaga gufungirana ibintu by’umupangayi we ngo atazamutoroka...

Yagiye mu mazi abira kubera ibyo yarimo akorera umupangayi we wari umurimo...
16 January 2021 Yasuwe: 6561 0

Umuryango,inshuti n’abavandimwe basezeyeho bwa nyuma nyakwigendera Umuhire...

Umunyamakuru Umuhire Valentin uheruka kwitaba Imana, abo mu muryango...
11 January 2021 Yasuwe: 9196 0

Amashuri y’incuke n’icyiciro cya mbere cy’abanza agiye gutangira

Minisiteri y’Uburezi yatangaje ko abiga mu mashuri y’incuke n’abo mu cyiciro...
7 January 2021 Yasuwe: 4177 1