skol
fortebet

Umuturage yasabye Uganda kwemerera imfungwa n’ abagororwa gutora

Yanditswe: Tuesday 20, Feb 2018

Sponsored Ad

Umuturage wa Uganda yandikiye urukiko rukuru rwa Kampala arugaragariza inenge yo kuba imfungwa n’ abagororwa ndetse n’ Abanya Uganda baba mu muhanga Komisiyo y’ amatora ibaheza mu bikorwa by’ amatora.
Bwana Steven Kalali yandikiye urukiko ko Itegeko nshinga rya Uganda ryo mu 1995 riheza abaturage ba Uganda bakurikiranyweho ibyaha, abahamwe nabyo ndetse n’ abatuye mu mahanga mu bikorwa by’ amatora, yongeraho ko asanga ari ukubabuza uburenganzira bw’ ibanze bwa muntu.
Kuvuga ko kubuza abafunze (...)

Kuvuga ko kubuza abafunze gutora ari ukubangamira uburenganzira bwabo Kalali abishingira ku kuba itegeko nshinga rya Uganda rivuga ko ‘abaturage bose bafite uburenganzira bungana imbere y’ amategeko’.

Yagize ati “Itangazo rya Komisiyo y’ amatora riheza mu matora imfungwa n’ abagororwa barengeje imyaka 18 rinyuranyije n’ amategeko kandi rihonyora uburenganzira bw’ ibanze bwa muntu bwo kwiyandikisha kuri lisiti y’ itora no gutora mu matora ari imbere ya referendumu.”

Akomeza avuga ko kwima abagororwa n’ Abanya Uganda baba mu mahanga uburenganzira bwo gutora ari ivangura n’ amacakubiri bityo ko binyuranyije n’ amategeko.

Rimwe mu matora ateganyijwe muri Uganda mu gihe cya vuba ni kamparampaka yo kwemeza niba imyaka Perezida wa Uganda atagomba kurenza akiri ku butegetsi ikwiye kwiyongera ikarenga 75 cyangwa niba izakomeza kuba 75 nk’ uko bisanzwe.

Iyi myaka ikomeje kuba 75 byaba bivuze ko Perezida wa Uganda Yoweri Kaguta Museveni uyoboye Uganda kuva mu myaka 30 ishize atazaba yemerewe kwiyamamaza mu matora ya Perezida ateganyijwe muri 2021 kuko azaba arengeje imyaka 75.

Kalali arasaba ko umugororwa n’ imfungwa bahabwa uburenganzira bwo gutora kandi bakoroherezwa mu bikorwa by’ amatora, hashyirwa ibiro by’ itora muri magereza kandi bagashyirirwaho uburyo bworoshye bwo kwiyandikisha kuri lisiti y’ itora.

Arasaba kandi ko Abanya Uganda baba mu mahanga bashyirirwaho uburyo byo kwitabira ibikorwa by’ amatora yose kugeza ku amatora ya Perezida.

Umuvugizi y’ amagereza muri Uganda Mr Frank Baine, umwaka ushize yabwiye Dail monitor dukesha iyi nkuru ko Uganda ifite imfungwa 29,000 n’ abagororwa 27,000 bahamijwe ibyaha bitandukanye. Bivuze ko muri Uganda abafunze ari 56,000.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa