skol
fortebet

Umwarimu wa IPRC Gishari yatawe muri yombi azira gusinziriza umuhungu w’imyaka 17 akamukoresha ubutinganyi

Yanditswe: Tuesday 15, Jan 2019

Sponsored Ad

Umwarimu wigisha mu ishuri rikuru ry’ubumenyingiro rya IPRC Gishari riherereye mu Karere ka Rwamagana, Umurenge wa Gishari,akurikiranyweho icyaha cyo gusambanya ku ngufu umwana w’umuhungu w’imyaka 17 nyuma yo kumuha imiti isinziriza.

Sponsored Ad

Uyu mwarimu w’umugabo utavuzwe amazina,yatawe muri yombi nyuma y’aho yatungiwe agatoki n’ababyeyi b’uyu mwana w’umuhungu nyuma yo gutaha akababwira uko byagenze.

Amakuru avuga ko uwo mwarimu yahuye n’uwo mwana w’umuhungu w’imyaka 17 avuye mu gasanteri kugura amakayi, mwalimu nawe avuye guhaha.

Uyu mwalimu w’imyaka 37 ngo yahaye umwana agakapu yahahiyemo ngo amutwaze, umwana abanza kukanga ariko aza kukamufasha ngo ajya kwihagarika, agarutse umwana akamusubije arakanga akomeza kugenda yerekeza aho aba.

Umwana yakomeje kugenda amukurikiye, bageze aho aba arakingura, bageze mu nzu ngo aramukingirana amuha fanta mu kirahure, arayinwa nyuma atangira gusinzira.

Umwana ngo yasabye mwarimu kumufungurira agataha arabyanga, amujyana mu buriri bwe aramusambanya. Nyuma amusaba kuhaguma bakararana, umwana arabyanga, amuha amafaranga 2000Frw ngo ntazabivuge.

Se w’umwana ufite imyaka 53 avuga ko umwana yatashye hagati ya saa tanu n’igice na saa sita z’ijoro, akababwira uko byagenze bagahita babimenyesha inzego z’umutekano.

Umuyobozi wa IPRC Gishari yemereye IGIHE dukesha iyi nkuru ko hari umwarimu wabo watawe muri yombi, bivugwa ko yafashe ku ngufu umwana mu gace atuyemo.
Mbabazi Modeste, yabwiye IGIHE ko uru rwego rwakiriye icyo kirego ku wa 12 Mutarama.

Yagize ati “RIB iriho iramukurikiranaho icyaha cyo gusambanya umwana, hakurikijwe ya 133 mu itegeko 68/2018, ryo ku wa 13/08/2018.”

Uyu mwarimu azahanishwa igifungo kitari munsi y’imyaka 20 ariko kitarenze imyaka 25,naramuka ahamwe n’iki cyaha. Gusa gishobora kuba burundu naramuka yaramuteye indwara idakira cyangwa ubumuga.

Umwana wasambabyijwe yoherejwe ku bitaro bya Rwamagana gukorerwa isuzuma naho umwarimu afungiye kuri sitasiyo ya RIB ya Kigabiro, mu gihe nawe atagereje gusuzumwa.

Ibitekerezo

  • nahanwe byintangarugero kuko i rwamagana bireze cyane cyane muri gereza yaho

    Ariko se aba "batingana" bagira ubwenge??Imana ibifata nk’icyaha gikomeye.Ingingo ya 133 ya new Penal Code,ihanisha abatinganyi imyaka 25 y’igifungo.Ariko igihano Imana ibaha,kimwe n’abandi banyabyaha bose banga kwihana,ntabwo bazaba muli paradizo dutegereje (1 Abakorinto 6:9,10).Nicyo gihano kibi kurusha ibindi,kubera ko batazazuka ku munsi w’imperuka.

    abamuzi batubuire amazinaye

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa