skol
fortebet

Umwarimu wigishije Perezida Kagame mu mwaka wa gatandatu n’uwa karindwi yubakiwe inzu nziza-AMAFOTO

Yanditswe: Tuesday 01, Aug 2017

Sponsored Ad

Nyabutsitsi Augustin w’imyaka 74 y’amavuko wigishije Perezida Paul Kagame mu wa gatandatu no mu wa Karindwi w’amashuri abanza, yishimira ko yongeye guhura nawe akanamwubakira inzu nziza atuyemo n’umuryango we.
Umusaza Nyabutsitsi yigishije Perezida Kagame mu ishuri ribanza rya Rwengoro, mu nkambi y’impunzi ya Gahunge, mu Karere ka Kabalore mu gihugu cya Uganda.
Ubwo ikinyamakuru izubarirashe.rw ducyesha iyi nkuru cyasuraga uyu musaza mu myaka ibiri ishize, yavugaga ko yifuza bikomeye guhura (...)

Sponsored Ad

Nyabutsitsi Augustin w’imyaka 74 y’amavuko wigishije Perezida Paul Kagame mu wa gatandatu no mu wa Karindwi w’amashuri abanza, yishimira ko yongeye guhura nawe akanamwubakira inzu nziza atuyemo n’umuryango we.

Umusaza Nyabutsitsi yigishije Perezida Kagame mu ishuri ribanza rya Rwengoro, mu nkambi y’impunzi ya Gahunge, mu Karere ka Kabalore mu gihugu cya Uganda.

Ubwo ikinyamakuru izubarirashe.rw ducyesha iyi nkuru cyasuraga uyu musaza mu myaka ibiri ishize, yavugaga ko yifuza bikomeye guhura n’uwahoze ari umunyeshuri we akaba yaravuyemo Perezida w’u Rwanda.

Iki kinyamakuru kivuga ko Nyabutsitsi yubakiwe na pereizida Kagame inzu nziza iherereye mu Murenge wa Kinyinya, mu Kagari ka Gasharu mu Mudugudu wa Ngaruyinka, ahazwi nko kwa Dubai.

Iyo nzu ifite ibyumba 4 byo kuraramo buri cyose gifite ubwogero n’umusarani, icyumba kinini cy’uruganiriro kirimo ibikoresho byose nk’intebe nziza, televiziyo yo mu bwoko bwa flat, ururiro, icyumba cy’ibintu ndetse n’icyumba cyo kubikamo ibyo guteka.

Ni inzu yubakishije amatafari ahiye bigaragara ko ikomeye, irangi ry’umweru imbere n’inyuma, irimo umuriro n’amazi.

Nyabutsitsi ashimira perezida wabashije kumutuza mu nzu ye nziza dore mu myaka isaga 50 yari amaze yigisha yari atariyubakira inzu.

Umusaza Nyabutsitsi Augustin amaze imyaka 10 yigisha ku ishuri rya Good
Sheepherd riri i Nyabisindu mu Murenge wa Remera, mu Karere ka Gasabo, aho ahembwa amafaranga ibihumbi 75, bikaba bitamworoheraga kuyakodeshamo inzu no kugura ibindi bikenerwa.

REBA HANO AMAFOTO:

Mwarimu Nyabutsitsi hano ari kwigisha abana ku ishuri rya Bon Berger asanzwe yigishaho
Mzee Nyabutsitsi mu cyumba cy’uruganiro rw’inzu yahawe n’umunyeshuri we Perezida Paul Kagame
Iyi foto ya Nyabutsitsi yakiriwe na Perezida Kagame mu biro bye imanitse mu nzu yamuhaye

PHOTO:IZUBARIRASHE

Ibitekerezo

  • Abanyarwanda dukwiye kumenya niba amafaranga yubatse iyo nzo yaravuye mu mutungo bwite wa Kagame cyangwa uwa leta????

    Aho yaba yaravuye hose ntakibazo mbibonamo, icyangombwa ni uko yubakiye umurezi w’ abana b’ Urwanda.
    N’ aho ibindi ni amatiku uba ushoye.

    @Kazungu. Kandi ubwo nta na kazi ugira ngo utange umusoro none ni wowe uvugije induru mbere. Noneho jye ndabikubwiye yavuye mu kigega cya leta, ngaho genda umufunge. Ariko injiji mwabaye mute? Babahaye Jali none murongeraho Butamwa na Ngenda. Ubwo rero bajya bavuga ko dufite kumenya uko umutungo w’igihugu ukoreshwa ukagira ngo ni buri wese ufite ububasha bwo kubimenya.

    Wowe witwa Kazungu uri «IGICUCU». Uziko HE Paul Kagame ari President w’igihugu? Ngo urashaka kumenya aho yakuye amafr yo kubakira umwarimu wamwigishije? Ubushobozi afite burabimwemerera wa «GICUCU» we.
    Ujye ukora comments zifite akamaro.

    Iyo mwaka mwanditseko Nyabutsitsi afite nta logique irimo!! Ubwose ni gute yaba arusha kagame imyaka 14??

    Ariko Kazungu reka uburofa uve ibuzimu ujye ibuntu. Urabona koko Prezida yananirwa kubakira umuturage we inzu?? mwagiye mushira mu gacyiro koko? muzavuga muruhe kuko KAGAME Paul arashoboye kandi turamukunda.
    Ahubwose ujyawibuka nyakatsi yadukuyemo, inka yahaye abanyarwanda , amashuli n’amavuriro, imihanda n’ibindi. yabaye n’bandi ba Prezida ba Afrika bakoraga nkibyo akora ngo wirebere.

    Ariko abantu nka Kazungu buriya ntibafite indwara yo mumutwe koko, kumenya aho amafaranga yavuye byagufasha iki kweli, nashaka abe yarayakuye mukigega cyareta, igikuru nuko yubakiye uwamwigishije kandi akaba arigikorwa cyurukundo kandi nogushima.

    Seth twizerimana.

    ariko kuki ababsntu bakora akantu kamwe keza bakibonekeza kwisi hose ece niwe wamwigishije wenyine ubuse nurukundo bamufitiye ariko nabonye murugutukana mwubahane

    Wowe wiyise Cohen
    Birashoboka cyane ko yamwigishaga amurusha 14ans gusa.kuki niba HE yari afite 12ans undi afite 26ans urumva atamwigisha se.niba yari yararangije secondaire byari bihagije ngo abone akazi kubwarimu kuri iyo myaka.ntagitangaje rero.mujye mwandika comment mubanje gutekereza man.

    @Kazungu, sinshyigikiye abagutuka ariko biragaragara ko ufite ubujiji bwinshi!!

    ariko se abanyarwanda tuzabigishe n’uko mwakwitwara mumvugo yanyu?
    uretse na President wa repubulika se,bwaba aribwo bwambere wumvise umuntu utanze impano?
    none se President bivuga umukene?
    umva ujye usubiza amaso inyuma wibuke ko ari umuntu umwe watoranyijwe muri za miliyoni zituye u Rwanda .
    ibyo guterana amagambo rero no kubura ubwenge mubyo muvuga,biba bigaragaza urwego imitekerereze y’umuntu aho igeze.

    Nyakubahwa Peresida Imana igumye iguhe imigisha kandi ikurinde iteka ku byo ukorera benshi. Amen

    H.E azatoze n’abandi bayobozi bo hejuru kuzirikana ababigishije. Mwarimu akeneye gushimirwa ibyiza akora.kagame yagize neza no matter where he got funds from.

    Sasa kazungu,ubonye ukuntu abantu bakubwiriye rimwe?bikubere isomo n’undi ufite ububwa nkubwawe abonereho kuko nta kinyabupfura ugira.gusa kuba warakuze kibobo ntugatekereze ko nabandi ari uko,ubutaha ujye ushishoza kandi wegere cyane aho abantu bakuru baganira uzamenya ikigomba kumuva mu kanwa nicyo ugomba guceceka.uzanahakura uburere kuko ntabwo wigeze.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa