skol
fortebet

AMAFOTO+ VIDEWO utabonye mu irahira rya Perezida Paul Kagame

Yanditswe: Friday 18, Aug 2017

Sponsored Ad

Kuri uyu wa gatanu tariki ya 18 Kanama 2017 ni umunsi utazibagirana mu mateka y’u Rwanda ukaba ibisubizo ku banyarwanda kuko uwo bitoreye yemeye ko agiye gukomezanya imbaduko muri manda y’imyaka irindwi, 2017-2024.
Umuhango w’irahira rye wafashe iminota irindwi n’amasegonda arindwi (7’07) gusa. Perezida Kagame yarihiye muri Stade Amahoro ahari ingabo z’u Rwanda zakoze akarasisi zigera hafi kuri 830, zari mu masibo 16, arimo 4 yari yambaye nk’ingabo zigiye ku rugamba, ingabo zari ziyobowe na (...)

Sponsored Ad

Kuri uyu wa gatanu tariki ya 18 Kanama 2017 ni umunsi utazibagirana mu mateka y’u Rwanda ukaba ibisubizo ku banyarwanda kuko uwo bitoreye yemeye ko agiye gukomezanya imbaduko muri manda y’imyaka irindwi, 2017-2024.

Umuhango w’irahira rye wafashe iminota irindwi n’amasegonda arindwi (7’07) gusa. Perezida Kagame yarihiye muri Stade Amahoro ahari ingabo z’u Rwanda zakoze akarasisi zigera hafi kuri 830, zari mu masibo 16, arimo 4 yari yambaye nk’ingabo zigiye ku rugamba, ingabo zari ziyobowe na Brig. Gen. Vincent Gatama.

Uyu muhango witabiriwe n’abayobozi baturutse mu bihugu 37, ndetse n’abakuru b’ibihugu 18 baturutse mu bihugu binyuranye bya Africa. Mu ijambo rye yarikubiye mu bice bitatu, icya mbere yabanje gushima Mpayimana Philipe na Dr Frank Habineza bari bahatanye. Umukuru w’Igihugu kandi yabwiye abanyacyubahiro bari bateraniye aho ko “nta ntambara ikwiye gutera ubwoba Africa; mu gusoza yavuze ko ‘Abahangayikishijwe n’imibereho yacu niborohe.”

Ijambo rye ryibanze ku bintu bitatu, gushimira Abanyarwanda bongeye kumugirira ikizere, urubyiruko rwitanze cyane amatora akagenda neza, no gusaba Africa kuba umwe no kwimenyera ubwayo icyo ikeneye.

AMAFOTO YARANZE UMUHANGO:








- Uhuru Kenyatta n’umufasha we

- Ubwo Perezida Paul Kagame yarahiriraga kuyobora u Rwanda

- Itorero ’Urucyerereza’ bataramye biratinda

- Inkumi bari babucyereye

- Akarasisi kanyuze benshi

- Paul Kagame ariko Gen. Nyamvumba babanje kureba ko Ingabo ziteguye


- Abakuru b’Ibihugu, Abanyacyubahiro n’abandi bari baje kwireha ijisho


- Uhuru Kenyattwa Kenya asuhuzanya na mugenzi we

- Umuryango wa Paul Kagame usuhuzanya na Kenyatta ari kumwe n’umugore we


- Mu minota irindwi n’amasegonda arindwi, Paul Kagame yari amaze kurahira





- Jeannette Kagame n’umugabo we, Paul Kagame


- Perezida Museveni asuhuzanya n’abo mu muryango wa Paul Kagame

VIDEWO:

Ibitekerezo

  • Nyakubahwa perezida u Rwanda tuguhanze amaso!njye nkwisabire nziko abakuri inyuma turi benshi rwose,nubwo wemeye ko itegeko nshinga rihindurwa kugira ngo urangize imigambi yawe gusa ujye wibuka ko igihugu kitagira itegeko nshing rikomeye kimeze nk’amazi atemba atangira umuyoboro.Iyi manda ya 3 idusigire institutions zikomeye duhereye ku tegeko nshinga.Banshi impungenge dufite si uko ugiye kongera kuyobora ahubwo uko ubutegetsi buzajya buhererekanywa nyuma yawe biteye benshi of course abatekereza neza,impungenge.Nkwifurije ishya n’ihirwe mu mirimo yawe!Rwanda rwejo!

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa