skol
fortebet

Barafinda yavuze impamvu adaherekezwa n’ umugore we iyo agiye gutanga ibyangombwa kuri NEC

Yanditswe: Sunday 25, Jun 2017

Sponsored Ad

Barafinda Ssekikubo Fred ni umugabo wubatse ufite abana 10, akaba n’ umwe muri batandatu batanze kandidatire zabo ku mwanya w’ umukuru w’ igihugu. Yatangaje impamvu inshuro zose yagaragaye kuri komisiyo y’ amatora adaherekejwe anavuga ukuntu umugore we amufasha mu rugendo rwo gutanga kandidatire
Inshuro zose Barafinda yagaragaye kuri komisiyo y’ igihugu y’ amatora (NEC) yabaga ari wenyine bitandukanye n’ abandi bakandida. Abandi bakandida bajyaga kuri komisiyo y’ igihugu y’ amatora gutanga (...)

Sponsored Ad

Barafinda Ssekikubo Fred ni umugabo wubatse ufite abana 10, akaba n’ umwe muri batandatu batanze kandidatire zabo ku mwanya w’ umukuru w’ igihugu. Yatangaje impamvu inshuro zose yagaragaye kuri komisiyo y’ amatora adaherekejwe anavuga ukuntu umugore we amufasha mu rugendo rwo gutanga kandidatire

Inshuro zose Barafinda yagaragaye kuri komisiyo y’ igihugu y’ amatora (NEC) yabaga ari wenyine bitandukanye n’ abandi bakandida. Abandi bakandida bajyaga kuri komisiyo y’ igihugu y’ amatora gutanga ibyangombwa byabo baherekejwe n’ abantu benshi.

Tariki 12 Kamena ubwo Dr Frank Habineza yageraga kuri komisiyo y’ igihugu y’ amatora agiye gutanga kandidatire ye nk’ uwifuza kuziyamamariza kuyobora Abanyarwanda yari aherekejwe n’ itsinda ry’ abantu barenga 25. Muri aba harimo abayoboke b’ ishyaka DGPR ahagarariye n’ abo mu muryango we.

Kuri iyo tariki, bitunguranye Barafinda yagaragaye kuri NEC avuga ko aje gutanga kandidature ye ku mwanya w’ umukuru w’ igihugu. Yari wenyine, yitwaje isakoshi nini irimo ibyangombwa yashyikirije NEC.

Mwenedata Gilbert, umukandida wigenga nawe watanze kandidatire ye ku mwanya w’ umukuru w’ igihugu, yageze kuri NEC bigaragara ko yiteguye bihagije, yari aherekejwe na murumuna we ari nawe wari ushinzwe umutekano we ndetse n’ umufasha we wari ushinzwe porotokole ye.

Diane Shimwa Rwigara kuri NEC yatanze kandidatire ye yuzuye, aherekejwe n’ itsinda rinini ryaje muri coaster. Uretse iryo tsinda ryari rigizwe ahanini n’ abasore n’ inkumi bambaye imyenda y’ imyeru, Diane Rwigara yari aherekejwe n’ abasore b’ imigenda bashinzwe umutekano we. Yari kumwe kandi na nyina Adeline Rwigara wari witwaje bibiliya.

Mpayimana Philippe waje kwiyamamariza kuyobora u Rwanda aturutse mu gihugu cy’ u Bufaransa, kuri NEC yari aherekejwe n’ itsinda ry’ abagabo batatu nawe wa kane. Mubaherekeje Mpayimana nta mugore urimo.

Perezida Paul Kagame nawe yatanze kandidatire nk’ uwatoranyijwe n’ ishyaka FPR ngo azarihagararire mu matora y’ umukuru w’ igihugu. Perezida Kagame yari aherekejwe n’ umwana we we Ange Kagame n’ abandi barimo abayobozi b’ ishyaka FPR n’ abayobozi mu nzego zitandukanye. Bose hamwe barengaga 150.

Barafinda avuga ko afite ishyaka R2UDA rifite abayoboke barenga miliyoni 9 muri miliyoni hafi 12 zituye u Rwanda. Uretse n’ iki afite umuryango w’ abantu 11, abana be 10, n’ umugore we wa 11.

Uyu mugabo uhorana amagambo w’ amashyengo no gusetsa yatangarije Umuryango impamvu adaherekezwa n’ umugore kuri komisiyo y’ amatora iyo agiye gutanga ibyangombwa.

Barafinda yavuze ko umugore we Marie Louise Mukanaho amufasha cyane muri uru rugendo arimo ruganisha ku kuziyamamariza kuyobora u Rwanda. Avuga ko umugore we ariwe wamushishikarije gutangira uru rugendo ndetse ko yajyaga amubaza impamvu atinda kurutangira.

Nk’ uko Barafinda abiga ngo umugore we yifuzaga ko yakabaye yariyamamaje mu matora aheruka y’ umukuru w’ igihugu ni ukuvuga muri 2010.

Mu nshuro zirenga eshatu zose Barafinda yagaragaye kuri NEC umugore we Mukanaho yabaga yasigaye mu rugo.

Barafinda ati “Nawe yabaga afite indi mirimo myinshi yasigayemo mu rugo, yita ku bana, ansengera, kandi uko yanseye niko byagenze candidature yanjye barayakiriye…Ntabwo yari kumperekeza ngo agende asenga inzira yose”

Komisiyo y’ igihugu y’ amatora ivuga ko tariki 27 Kamena aribwo izatangaza by’ agateganyo abakandida baziyamamariya umwanya w’ umukuru w’ igihugu. Tariki 7 Nyakanga 2017 izatangaza bidasubirwaho abakandida wemerewe kwiyamamaza.

Kugeza ubu hari ibyo Barafinda ataruzuza birimo umubare w’ amasinya 600 asabwa umukandida wigenga.

Nubwo avuga ko ashobora kwiyamamaza nk’ umukandida wigenga cyangwa akiyamamaza nk’ uhagarariye ishyaka R2UDA biragoye ko yakwiyamamaza ahagarariye iri shyaka kuko ritanditse.

Ibitekerezo

  • Ahubwo se iri zina ni irinyarwanda?ko Diane yaretse ubwenegihugu bw’ububiligi uyu we ateye aturuka he ngo tumenye uko ari umunyarwanda ?

    Barafindaa rwose ati madamu aba yasigaye murugo amusengera ngo ntibazana maze ngo aze asengq inzira yose 😠😠😠cyakoze gusetsa yabishobora niyihere urwenya abanyarwanda

    Ariko mwatubwira amateka y,uyu mugabo? yize amashuri angahe, ubusanzwe yakoraga cg akora iki? pls munsobanurire kuko uyu mugabo nagiye nkurikirana ibikorwa bye byo kwiyamamaza arashimishije. niba nta kibazo afite mu mutwe ni umufirozofi ( philosophy ). hagati aho nubwo atazatorwa nta mpamvu yo gusubiza ibitekerezo by,umuntu.thx.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa