skol
fortebet

Dr Anita Asiimwe wigeze kuba umunyamabanga wa Leta muri MINISANTE yahawe umwanya muri ECD

Yanditswe: Thursday 05, Oct 2017

Sponsored Ad

Dr Anita Asiimwe wigeze kuba umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’ ubuzima ashinzwe ubuvuzi rusange n’ ubuvuzi bw’ ibanze yagizwe umuhuzabikorwa wa Gahunda y’ igihugu yo kwita ku mikurire y’ umwana ukiri muto.
Nk’ uko bigaragara mu itangazo ry’ ibyemezo by’ inama y’ abaminisitiri yateranye kuri uyu wa 4 Ukwakira Dr Anita Asiimwe ni umwe mu bahawe inshinmgano nshya.
Dr Anita Asiimwe yize ibijyanye n’ ubuvuzi rusanye muri Kaminuza ya Dundee mu gihugu cy’ Ubwongereza. Muri 2008-2011 yabaye (...)

Sponsored Ad

Dr Anita Asiimwe wigeze kuba umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’ ubuzima ashinzwe ubuvuzi rusange n’ ubuvuzi bw’ ibanze yagizwe umuhuzabikorwa wa Gahunda y’ igihugu yo kwita ku mikurire y’ umwana ukiri muto.

Nk’ uko bigaragara mu itangazo ry’ ibyemezo by’ inama y’ abaminisitiri yateranye kuri uyu wa 4 Ukwakira Dr Anita Asiimwe ni umwe mu bahawe inshinmgano nshya.

Dr Anita Asiimwe yize ibijyanye n’ ubuvuzi rusanye muri Kaminuza ya Dundee mu gihugu cy’ Ubwongereza. Muri 2008-2011 yabaye umunyamabanga nshingwabikorwa wa Komisiyo y’ igihugu yo kurwanya SIDA, kuva muri 2011 -2013 yabaye umuyobozi mukuru w’ ikigo cy’ igihugu cyo kurwanya agakoko gatera SIDA n’ izindi ndwara z’ ibyorezo.

Kuva muri 2013 yabaye Umunyamabanga wa Leta muri MINISANTE ashinzwe ubuvuzi rusange n’ ubuvuzi bw’ ibanze, akorerwa mu ngata na Dr Patrick Ndimubanzi ukiri kuri uyu mwanya kugeza n’ ubu.

Abandi bahawe inshingano n’ inama y’ abaminisitiri ni Prof Kalisa Mbanda na Madamu UWERA Pélagie bongerewe manda nk’ ubukomiseri muri Komisiyo y’ igihugu y’ amatora, MANISHIMWE Pierrette wagizwe Umujyanama wa Minisitiri, muri Minisiteri y imicungire y’ Ibiza n’ impunzi MIDMAR: Madamu,

Bwana HAVUGIYAREMYE Aimable wagizwe Perezida Muri Komisiyo y’u Rwanda ishinzwe Ivugururwa ry’Amategeko (RLRC) Muri Komisiyo y’Igihugu y’Amatora (NEC): Abakomiseri bongerewe manda

Ibitekerezo

  • Uyu mu mama arashoboye tumwifurije imirimo myiza mu kwita ku mikurire y’ abana. Afatanye na Dr Diane bagabanye ikibazo cyo kugwingira mu bana. kuba abana 30% bagwingira ntabwo bikwiye mu gihugu nk’ u rwanda dufite intore izirusha intambwe. Congz @anita Asiimwe

    Felicitasiyo Dr Anita, tukwifurije ishya n’ ihirwe mu mirimo mishya ugiye gutangira

    Dr Anitha ni mama wacu IMANA IJYE IHORA IMUHA IMIHISHA MYINSI CYANEEEEEE
    NDAMUKUNDA CYANE

    Dr Asiimwe A . ni inyangamugayo, umukozi w’umurava, wicisha bugufi, agakunda igihugu n’abantu (she is simply an earth heavenly living angel).

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa