skol
fortebet

“Hambere twashakishaga imibereho, Ubu turashaka ubukire” Perezida Kagame

Yanditswe: Thursday 15, Dec 2016

Sponsored Ad

Perezida w’ u Rwanda Paul Kagame yagaragaje uko u Rwanda ruhagaze ugereranyije no mu myaka 22 ishize avuga ko habayeho ibikorwa bibiri by’ ingenzi. Yavuze ko igikorwa cya mbere cyari kigamije gushaka imibereho, icya kabiri kikaba ari ugushaka ubukire.
Ibi Perezida Kagame yabivuze kuri uyu wa 15 Ukuboza 2016 ubwo yafunguraga kumugaragaro inama ya 14 y’ umushyikirano.
Perezida Kagame yavuze ko imyaka 10 yakurikiye Jenoside yakorewe abatutsi , u Rwanda rwayimaze rukora ibikorwa bigamije (...)

Sponsored Ad

Perezida w’ u Rwanda Paul Kagame yagaragaje uko u Rwanda ruhagaze ugereranyije no mu myaka 22 ishize avuga ko habayeho ibikorwa bibiri by’ ingenzi. Yavuze ko igikorwa cya mbere cyari kigamije gushaka imibereho, icya kabiri kikaba ari ugushaka ubukire.

Ibi Perezida Kagame yabivuze kuri uyu wa 15 Ukuboza 2016 ubwo yafunguraga kumugaragaro inama ya 14 y’ umushyikirano.

Perezida Kagame yavuze ko imyaka 10 yakurikiye Jenoside yakorewe abatutsi , u Rwanda rwayimaze rukora ibikorwa bigamije kugarura ubumwe bw’ Abanyarwanda n’ umutekano.

Yavuze ko kuri ubu inzego z’ umutekano Polisi y’ u Rwanda n’ ingabo z’ igihugu bafitiwe icyizere ku kigero cya 95%.

Umukuru w’ igihugu yavuze ko kuri ubu u Rwanda ruhagaze neza kandi ko ruzakomeza kumera neza.

Yagize ati “Ikiciro cya mbere kimaze imyaka 22, cyari icyo kugarura umutekano n’ubumwe bw’Igihugu, kumva ko twese turi bene igihugu…. UN mu gipimo cy’iterambere yerekana ko mu myaka 20 ishize u Rwanda ruri mu bihigu bifite umuvuduko mwinshi mu iterambere”

Yakomeje agira ati "Twabanje kubaka ibikorwaremezo bizatugeza ku bukungu ku rwego rw isi. Bisaba amafaranga kugira ngo umuntu abeho neza, twashoyemo menshi dutegura ahazaza dushaka. ...Hambere twashakishaga imibereho, Ubu turashaka ubukire"

Perezida Kagame yakomoje ku gaciro no kwigira kw’ Abanyarwanda avuga ko muri uyu mushyikirano wa 14 hagomba gufatirwamo umwanzuro uganisha kukureka kubeshwaho n’ amahanga.

Perezida Kagame yanagarutse ku matora u Rwanda rwitegura umwaka utaha anenga icyo amahanga yita demukarasi, avuga ko uburyo Abanyarwanda bashoboye kwikemurira ibibazo ari ikimenyetso cy’ uko bashoboye.

yagize ati "Mu matora tugiye kujyamo, dukwiye kongera kwibukiranya icyo gukunda Igihugu bitubwira twebwe Abanyarwanda. Urukundo dufitiye Igihugu rugomba kugaragara no mu bagituye. Iyo dutora abayobozi tukanababaza ibyo bagomba kudukorera, tubikorana icyizere.

Mu mahanga, bikunze kugaragara ko icyo bita demokarasi gihinduka amacakubiri n’umwiryane. Ibyo twanyuzemo byose, n’uburyo twagiye dukemura ibibazo, bitwereka ko dufite ubushobozi bwo gukomeza gutera imbere".

Agaragaza uko u Rwanda rwateye imbere, Perezida Kagame yavuze muri 2001 Abanyarwanda 4 ku 10 bari babayeho mu bukene bukabije. Ngo kuri ubu Umunyarwanda umwe ku 10 niwe ubayeho mu bukene bukabije.

Inama ya 14 y’ umushyikirano yitabiriwe n’ abagera ku bihumbi 2000 barimo Abanyarwanda n’ inshuti z’ u Rwanda.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa