skol
fortebet

Ingabire Immaculée yavuze ko hari ingo zirutwa na gereza

Yanditswe: Monday 08, Jan 2018

Sponsored Ad

Umuyobozi w’ Umuryango mpuzamahanga urwanya ruswa n’akarengane ishami ry’u Rwanda (Transparency International Rwanda) Ingabire Marie Immaculée yavuze abana bagororerwa muri Gereza ya Nyagatare bahakura uburere nyamara hari abarererwa mu miryango mibi ntibabone uburere.
Mu kiganiro “Ubyumva Ute?” cyatambutse kuri KT Radio kuri uyu wa mbere tariki ya 08 Mutarama 2018, Madamu Ingabire yavuze ko abana batandukanye bishora mu byaha babiterwa ahanini n’imiryango baba baturukamo itabaha uburere bukwiye. (...)

Sponsored Ad

Umuyobozi w’ Umuryango mpuzamahanga urwanya ruswa n’akarengane ishami ry’u Rwanda (Transparency International Rwanda) Ingabire Marie Immaculée yavuze abana bagororerwa muri Gereza ya Nyagatare bahakura uburere nyamara hari abarererwa mu miryango mibi ntibabone uburere.

Mu kiganiro “Ubyumva Ute?” cyatambutse kuri KT Radio kuri uyu wa mbere tariki ya 08 Mutarama 2018, Madamu Ingabire yavuze ko abana batandukanye bishora mu byaha babiterwa ahanini n’imiryango baba baturukamo itabaha uburere bukwiye.

Agira ati “Iyo umwana atabonye urukundo ntashobora kuzakunda ndetse n’iyo abuze urukundo bimugiraho ingaruka mu buzima bwe bwose.”.

Aho niho yahereye avuga ko hari abana bafungiye muri Gereza ya Nyagatare babona indyo yuzuye batabonaga mu miryango yabo.

Ati “Hari abana usanga gufungwa bibabereye amahirwe nk’abana bashobora kumara iminsi ibiri batariye.”

Akomeza avuga ko hari n’abantu bakuru usanga ingo zabo zirutwa na gereza kubera kurangwamo amakimbirane atuma batabasha kugera ku mibereho myiza ngo bayigezeho n’abana babyaye.

Muri icyo kigani kitwa “Ubyumva Ute?” cyari cyanatumiwemo umuyobozi bw’urwego rw’igihugu rushinzwe imfungwa n’abagororwa (RCS), CIP Hillary Sengabo, asobanura ku byaha abana bakora bigatuma bafungwa, ibibazo bahura nabyo ndetse n’uko bishakirwa umuti.

Avuga ko muri gereza y’abana ya Nyagatare abana bitabwaho uko bikwiye, abatarize bakigishwa n’abari abanyeshuri bagakomeza guhabwa amasomo ajyanye naho bari bageze biga mu gihe bakoraga icyaha.

CIP Hillary Sengabo yavuze ko kugeza ubu bamwe muri abo bana bafungiye muri gereza ya Nyagatare harimo abakoze ibizamini by’amashuri abanza n’iby’icyiciro rusange kandi bose bakaba barabitsize.

Abana basabwe muri rusange kutishora mu byaha kuko bibagiraho ingaruka. Ababyeyi nabo bibukijwe ko bagomba kwita ku burere bw’abana babo babaha urukundo kugira ngo bazakurane indangagaciro na kirazira.

Ibyaha abana bakora bikabafungisha ni kimwe n’ibindi byaha abantu bakuru bakora mu gihe biba byarateganyijwe ko ari ibyaha bihanwa n’amategeko ahana ibyaha mu Rwanda.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa