Kigali

Minisitiri Diane Gashumba nawe yeguye ku mirimo ye

Amakuru   Yanditswe na: Dusingizimana Remy 15 February 2020 Yasuwe: 2997

Itangazo ryaturutse mu biro bya Minisitiri w’intebe, byatangaje ko Minisitiri w’intebe Dr. Edouard Ngirente yakiriye ubwegure bwa Minisitiri w’ubuzima Dr. Diane Gashumba.



Ukwegura kwa Dr.Diane Gashumba ngo kwaturutse ku makosa akomeye n’imiyoborere idakwiye yakomeje kugaragaza’.

Mu itangazo ibiro bya Minisitiri w’Intebe byashyize hanze kuri Twitter rigira riti "Uyu munsi, Nyakubahwa Minisitiri w’Intebe Dr. Ngirente Edouard yakiriye ukwegura kwa Minisitiri w’Ubuzima Dr. Diane Gashumba. Uku kwegura kuje gukurikira amakosa akomeye n’imiyoborere idakwiye yakomeje kugaragaza."

Dr Diane Gashumba abaye umuyobozi wa gatatu weguye muri ibi byumweru.Akurikiye abandi banyamabanga ba Leta babiri nabo beguye muri Guverinoma barimo uwari Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ubutabera ushinzwe Itegeko Nshinga n’andi mategeko, Evode Uwizeyimana na Dr Isaac Munyakazi wari ushinzwe amashuri abanza n’ayisumbuye muri Minisiteri y’Uburezi.

Mu ntangiriro z’iki ni bwo Minisitiri Gashumba yari yatumijweho na Komisiyo y’imibereho myiza mu nteko ishinga amategeko y’u Rwanda, kugira ngo atange ibisobanuro ku kibazo cy’abaganga bake bagaragara mu mavuriro ya leta.

Dr Gashumba yahawe inshingano zo kuyobora Minisiteri y’Ubuzima tariki ya 04 Ukwakira 2016 asimbuye Dr Agnes Binagwaho.

Author : Dusingizimana Remy

Dusingizimana Remy is a journalist for Umuryango.rw. He studied at the University of Rwanda.He holds a Bachelor’s degree in Journalism and Communication. He started his career in writing about sports in 2015.Follow him on Twitter and Instagram @REMY SAGAN

Ibitecyerezo

  • Log in

    Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa


Inzindi nkuru

Ifoto y’Umunsi: Perezida Kagame na Museveni basuhuzanyije mbere y’inama y’I...

Perezida Paul Kagame na bagenzi be barimo Perezida João Lourenço, perezida...
21 February 2020 Yasuwe: 6074 0

Minisitiri Nduhungirehe yahishuye ikintu cy’ingenzi kirigirwa mu nama...

Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga y’u Rwanda, Amb....
21 February 2020 Yasuwe: 3199 0

Perezida wa Angola yageze mu Rwanda kwitabira inama izabera i Gatuna...

Perezida wa Angola João Lourenço yageze i Kigali aho yitabiriye inama...
20 February 2020 Yasuwe: 4832 0

Perezida Kagame yateguje abayobozi barangwa n’imikorere mibi ko agiye...

Nyakubahwa perezida wa Repubulika,Paul Kagame,yatangaje ko agiye gufatira...
20 February 2020 Yasuwe: 2948 0

U Rwanda rwamaze kurekura abanya Uganda 3 rusaba Uganda gukora ibindi bintu...

Leta y’u Rwanda yashimiye igihugu cya Uganda cyarekuye abanyarwanda 13 cyari...
19 February 2020 Yasuwe: 5416 0

Uganda yarekuye Abanyarwanda 13 yari ifunze mu buryo bunyuranyije...

Igihugu cya Uganda cyatangiye kugaragaza ubushake bwo kurekura abanyarwanda...
18 February 2020 Yasuwe: 4096 0