skol
fortebet

Nyarugenge: Urubyiruko rwasabwe kuzagira uruhare mu matora y’ abadepite

Yanditswe: Sunday 17, Jun 2018

Sponsored Ad

Abasore n’ inkumi bo mu karere ka Nyarugenge basabwe bakazitabira amatora y’ abadepite ateganyijwe muri Nzeli uyu mwaka, ababyumvise biyemeza kujya kubishishikariza bagenzi babo.

Sponsored Ad

Hari mu nteko y’ inama y’ urubyiruko ruhagarariye urundi mu karere ka Nyarugenge yateranye kuri uyu wa 16 Kamena 2018.

Umuyobozi w’ akarere wungirije ushinzwe imibereho Myiza y’ Abaturage Jean Marie Vianney Ndayisenga yasabye urubyiruko kuzitabira amatora y’ abadepite kandi bakanabishishikariza bagenzi babo kwitabira ibikorwa by’ amatora.

Yagize ati “Icyo dusaba urubyiruko uruhare rwabo mu matora y’ abadepite rurakenewe. Turabasaba gushisyikariza bagenzi babo kuzitabira amatora kuko nk’ urubyiruko ijwi ryabo rirakenewe”

Gakuru Sada, komiseri w’ imiyoborere mu nama y’ igihugu y’ urubyiruko yavuze ko impamvu urubyiruko rutitabira amatora ngo rube rwaniyamamariza imyanya y’ ubuyobozi ari ukutigirira icyizere ariko ngo bakomeje ubukangurambaga.


Gakuru Sada

Ati “Urubyiruko impamvu rititabira amatora abenshi baracyafite umuco wo kuvuga ngo naribaruje byararangiye, gutora ni ibya ba papa. Ntabwo bafite umuco wo gukunda igihugu, ubushize byari hasi cyane ariko kubera ubukangurambaga tubona bigenda bihinduka”

Perezida wa Repubulika y’ u Rwanda Paul Kagame mu minsi ishize yigeze gusaba urubyiruko kujya muri politike. Sada avuga ko impamvu urubyiruko rutajya muri politiki ari ukutigirira icyizere.

Yagize ati “Abenshi ntabwo bigirira icyizere baziko hari abantu baremewe kuba bajya mu myanya y’ ubuyobozi. Baziko umuntu wize hanze wabayeho neza ko ariwe uzaba mu buyobozi. Tugerageza kubumvisha ko na H.E nawe yari urubyiruko bityo ko bakwiye kugera ikirenge mu cye”

Niyonkuru Philbert , uhagariye ihuriro ry’ urubyiruko ruri muri FPR mu karere ka Nyarugenge yavuze ko impamvu urubyiruko rutitabira ibikorwa bya politiki ariko umwanya munini ruwukoresha ibyo yita ko bitafite umumaro.

Ati “Usanga umwanya munini tuwuha betting, kumenya ngo amakipe ari burye, ugasanga umwanya munini turawuha ibitaramo kandi twakabaye tuwukoresha ibindi bidufiye umumaro”

Niyonkuru avuga ko uretse no kuba urubyiruko rurangarira mu mipira rukabura umwanya wo gukurikirana politiki ngo nabo babe bayijyamo ngo nabo ntibafite umwanya wo kwitekerezaho ari nabyo bibatera ubushomeri.

Uru rubyiruko ruhagarariye abandi rwiyemeje kugira intego no gukora cyane kugira ngo rwubake u Rwanda rwibuza. Uru rubyiruko rwiyemeje kuseza imihigo ku kigero cy’ 100%.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa