Kigali
dnd

Perezida Kagame na Museveni barahura imbona nkubone ejo kuwa gatanu

Amakuru   Yanditswe na: Ubwanditsi 11 July 2019 Yasuwe: 8247

Muri iki gitondo cyo kuri uyu wa kane Radio Rwanda yatangaje ko biteganyjwe ko Perezida Kagame azahurira na Perezida Museveni mu nama izabera I Luanda muri Angola ejo kuwa gatanu taliki 12/7/2019 mu nama izaba irimo na Perezida wa Repubulika ya Demukarasi ya Kong, Felix Tchisekedi ndetse n’uwa Angola, Laurenco ari nawe wanatumiye akazakira iyi nama.



Intego y’iyi nama ni ukurebra hamwe uburyo bwo kugarura amahoro muri Kongo no kurwanya imitwe yitwaje intwaro ibarizwa muri kariya gace.

Mu kwezi kwa gatanu Perezida w’u Rwanda, uwa Angola ndetse n’uwa Kongo bari bagiranye amasezerano y’ubufatanye mu buhahirane ariko nanone no kurwanya imitwe yitwaje intwaro iri mu birasirazuba bwa Kongo.

Mu mpera z’ukwa gatatandatu n’intangiriro z’ukwa kalindwi, imwe mu mitwe yitwaje intwaro mu burasirazuba bwa Kongo yatangiye kuraswa ndetse bamwe bafatwa mpiri, bavugaga ko ari umutwe wa Kayumba Nyamwasa n’abo bafatanyije.

Leta y’u Rwanda ishinja ubutegetsi bwa Uganda guha inkunga abayirwanya, yaba iy’ibikoresho, gushaka abarwanyi ndetse na dipolomasi, ibinyamakuru bya Leta ya Uganda byagiye biba umuyoboro w’ibitekerezo w’ibtekerezo w’abarwanya Leta y’u Rwanda.

Uganda nayo ihanan imbibe na Kongo, hakaba umutwe nawo urwanya Leta ya Uganda , ADF ufite ibirindiro muri Kongo.

Mu cyumweru gishize, Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga w’Ubugande yari yazaniye ibaruwa Perezida Museveni yari yandikiye Perezida Kagame, ndetse Perezida Kagame agira ibiganiro hafi amasaha abiri n’iyi ntumwa, ndetse amuha igisubizo ashyira Museveni, nk’uko byatangajwe na The Easterafrican.

Umubano wa Uganda n’u Rwanda wagiye uba mubi ariko biza guhurwa n’ifungwa ry’imipaka y’ubutaka bw’ibihugu byombi aho u Rwanda rwafashe icyemezeo ko baturage batongera kujya muri Uganda, ndetse n’ibicuruzwa byavaga muri Uganda birahagarara. Gusa ababasha gutega indege bo baragenda.

Foto: Urugwiro, ubwo Perezida Kagame yagabiraga inyambo 10 Perezida Museveni wari wamusuye mu rugo iwe kuri Muhazi muri Kanama 2011

Author : Ubwanditsi

Ibitecyerezo

  • Log in

    Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa


Inzindi nkuru

Uganda yarekuye Abanyarwanda 7 barimo uwo yahereyeho gukorera...

Abanyarwanda 7 barimo René Rutagungira wabimburiye abandi gukorerwa...
7 January 2020 Yasuwe: 4213 0

Abadakunda u Rwanda babonye impamba yabo-Perezida Kagame

Ubwo yari mu birori byo kwizihiza umwaka mushya wa 2020,Nyakubahwa perezida...
1 January 2020 Yasuwe: 4431 0

Perezida Kagame yavuze kuri Vision 2020,uburezi, icyafasha abayobozi...

Kuri uyu wa Kabiri taliki ya 31 Ukuboza 2019,Perezida Kagame yagiranye...
31 December 2019 Yasuwe: 1861 0

Musanze: Ba gitifu b’Imirenge 4 basezeye ku kazi ku bushake bwabo

Abanyamabanga Nshingwabikorwa b’imirenge ine yo mu Karere ka Musanze...
30 December 2019 Yasuwe: 2336 0

Minisitiri w’Intebe yirukanye MUKANTABANA Séraphine ku buyobozi bwa...

Minisitiri w’Intebe Edouard Ngirente yakuye ku mirimo MUKANTABANA Séraphine...
30 December 2019 Yasuwe: 6207 0

Perezida Kagame yakiriye intumwa idasanzwe ya Museveni yari imuzaniye...

Ku mugoroba wo kuri iki Cyumweru,taliki ya 29 Ukuboza 2019, Perezida wa...
30 December 2019 Yasuwe: 5435 0