skol
fortebet

Perezida Kagame yeretse ibihugu bikize igitsibo bikwiye gushoramo imari muri Afurika

Yanditswe: Tuesday 13, Jun 2017

Sponsored Ad

Perezida w’ u Rwanda Paul Kagame yabwiye ibihugu 20 bikize kurusha ibindi ku Isi ko muri Afurika ahantu hakenewe gushorwa imari kurusha ahandi ari mu mihanda, ibiraro, ibyambu, inzira za gari ya moshi ndetse no kubaka ingomero z’amashanyarazi.
Hari mu nama y’Umuryango w’ibihugu 20 bikize ku Isi (G20) yiga ku bufatanye na Afurika, yabereye i Berlin mu Budage kuri uyu wa Mbere tariki 12 Kamena 2017.
Iyi nama ikaba yari igamije kwigira hamwe uburyo bwo gushora imari mu hazaza hafite inyungu (...)

Sponsored Ad

Perezida w’ u Rwanda Paul Kagame yabwiye ibihugu 20 bikize kurusha ibindi ku Isi ko muri Afurika ahantu hakenewe gushorwa imari kurusha ahandi ari mu mihanda, ibiraro, ibyambu, inzira za gari ya moshi ndetse no kubaka ingomero z’amashanyarazi.

Hari mu nama y’Umuryango w’ibihugu 20 bikize ku Isi (G20) yiga ku bufatanye na Afurika, yabereye i Berlin mu Budage kuri uyu wa Mbere tariki 12 Kamena 2017.

Iyi nama ikaba yari igamije kwigira hamwe uburyo bwo gushora imari mu hazaza hafite inyungu rusange ku bihugu.

Yagize ati“ Umubano waguye hagati ya Afurika n’ibihugu bikize ni ingenzi, ndetse n’imiryango mpuzamahanga y’ubukungu ikorera twese.

Inkunga ntizigera ihaza mu kuzana iterambere rirambye ahubwo abikorera bafite ubushobozi ni bo shingiro ry’iterambere.”

Perezida Kagame yongeye gukangurira ibihugu bikize kurushaho gukorera hamwe na Afurika, hakavanwaho ibivugwa ko Afurika yarazwe kutizerwa, kurusha andi masoko yateye imbere.

Yagize ati “Igihe ni iki ngo umubano ushingiye ku bucuruzi n’ishoramari ushyirwe ku isonga rya gahunda duhuriyeho. Guverinoma ubwayo ibyo yageraho hari aho bitarenga. Ubutumwa nifuje gutanga kuri uyu munsi, ni ukugaragaza ko ibibazo bya Afurika bishobora gukemurwa mu gihe abikorera babigizemo uruhare”.

Perezida Kagame yavuze ku bimukira bava muri Afurika bagana mu Burayi
Kuri aba bimukira bagana mu Burayi bamwe bakahatakariza ubuzima, Perezida Kagame yavuze ko ari ngombwa ko abayobozi bakorana bakarebera hamwe uburyo ubwimukira bukorwa mu buryo bunoze nta buzima buhitanye.

Ubwimukira ngo bushobora gukorwa mu buryo bunoze kandi bufitiye inyungu impande zose, ngo kuko ukurikije aho isi igeze bigoye ko ubwimukira bwacika burundu.

Ati” Akazi k’abayobozi ni ukubaka imiryango itekanye buri wese yisangamo, aho abanyagihugu n’abimukira bagera ku ntego zabo icyarimwe”.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa